May 15, 2025

OFAB Rwanda imara impungenge ku bataye ikizere cyo kurama kubera ikoranabuhanga ryashyizwe mu buhinzi( GMOs)

0
ikigori

Bamwe mu banyarwanda basheshe akanguhe , bagaragaza  impungenge  ku buzima bw’abo babyaye bakiri bato, ko kurama cyangwa kuramba kwabo bigeze ku mashyi , ngo kubera ibiryo basigaye barya bumva ko byataye umwimerere , kuri bo ,ngo hasigaye hashyirwamo ibyo bise ibirozi, kubera kugira imyumvire mike ku bijyanye n’ikoranabuhanga ryashyizwe mu buhinzi GMOs.

Amahumbezinews.rw yagerageje kwegera bamwe mu basheshe akanguhe (bakuze) maze agirana ikiganiro nabo ku bijyanye n’uko bumva akamaro k’iri koranabuhanga riri mu buhinzi haba mu buzima cyangwa mu bukungu , maze bagira ibyo batangaza.

Umukecuru Benantie Bamurange

BAMURANGE Venantie ni umucyecuru w’imyaka isaga mirongo icyenda. Atuye mu karere ka Ruhango Umurenge wa Mwendo Akagari ka Gafunzo ,yagize ati :”Ubu se mwana wanjye nakubwira iki ko mwebwe mbona nta banga mufite. Nk’ubu ndenda kugira imyaka ijana niba ntaranayigira hubwo simbizi, iyo nteranyije imyaka y’abana banjye nabyaye bose nkumva n’igihe maze ubanza irenga. Ariko uku umbona , mperuka kunywa amazi mfite imyaka 40’’.

Abajijwe ibanga ryo kurama yagize ati :’’Nk’ubu mwe ibintu murya mbona biba birimo uburozi ,abazungu barabashuka bakabaha ibintu mutazi ngo nimurye , ngo nimushyire mu bihingwa byanyu bitubuke , ibyo mwita ikoranabuhanga ni byo bizabakenyura mwana wa !

Yakomeje avuga ko baryaga imboga zigeretse ku bishyimbo zimezaga no mu rutoki, bakarya intoryi bishyiriragamo ibishingwe bavanye mu biraro by’inka, ibijumba imyumbati n’ibindi.

 Ati :’’ None mwe ngo babaha ifumbire ziva mu bazungu ibintu bikera vuba ari na byinshi  ariko ntimuzi ibyo baba babahayemo . Hahahaa ubona abana b’iki gihe bakirama ko bakura bafufumanga ariko bakorwa n’akantu gato bakaba barapfuye , twe ntitwanajyaga kwa muganga twivuzaga ibyatsi tugakira . Uw’ubu wabimuha akabaho?Muzagira amafaranga ariko ubuzima ntabwo mwana wa.

Umusaza GATABAZI Deo.

Amahumbezi kandi yegereye umusaza GATABZI Deo ,nawe mukuru batuye hamwe ariko we akaba mu mudugudu wa Nyamugari . Abajijwe uko abibona cyangwa abyumva yagize ati :’’ Mfite imyaka 95 njye n’uwo mucyecuru mwaganiriye ubanza aritwe dusigaye bakuru hano dutuye kuri uyu musozi . Ariko n’abandi bagiye vuba hari benshi twanganaga twaramye kuko twaryaga neza tukanywa amata meza ,ikigage n’urwagwa by’umwimerere . Ubu dore ndacyafite amenyo yanjye ndanigenza n’agakoni nkagera hariya ku irembo nkareba ibica mu muhanda, ariko ab’ubu mbona batakirama barya nabi. Niko mwa? Wabona abantu barya inkoko imaze icyumweru ivutse bagakomera.N’ibyo unganirije rero Leta yemeye ndumva ari inyungu y’amafranga ariko ubuzima ntibwizewe neza’’.

Amahumbezinews kandi yaganiriya n’abandi batandukanye bize badashaje kugirango yumve uko nabo batekereza , ubwo yahuriraga na bo mu nama Lemigo  Hotel , bageze kuri bane  , ntibifuje ko bavugwa mu mazina no kugaragara mu mafoto  ,  bavuze ko nabo batabyemera ko ari ukubura uko bagira .

Umwe ati :“ Tugomba kuyoboka  nta kundi twagira kuko nzi n’abasiyantifike batabyemera , abandi bati :’’Ibihugu bifite amafranga bitujyana aho bishaka, cyakora harimo umwe wavuze ati :’’Iyo umunsi w’umuntu wageze arapfa kuko n’ababitwigisha nabo barabirya , gusa  nibaza impamvu abazungu bajya baza bakarwanira ibiyo kurya byo mu Rwanda, aho yatanze urugero rw’imineke ya kamara, ati iyo baje bayirwanira kubi ‘’.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi  muri OFAB Rwanda Pacifique NSHIMIYIMANA, akaba n’umusiyantifike amara impungenge aba bose bagifite kutizera ibiribwa bikorwa habayeho ikoranabuhanga GMOs , ko ntacyo bitwaye na gito, ko mu bihugu bitandukanye babikoze mbere ntawe uravuga ko bitera ikibazo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi muri OFAB Rwanda Pacifique NSHIMIYIMANA.

Yagize ati :’’Iri ihuriro rifite amashami mu bindi bihugu bakaba baratangiye gukora muri 2020.

GMOs ni ikoranabuhanga rishya mu Rwanda ariko  mu bindi bihugu rimaze kubateza imbere Rikaba rikoreshwa kugira ngo abahinzi bagere ku musaruro mwiza uturuka ku buhinzi kandi n’amafaranga bashoye bunguke. Rikora mu bintu byinshi bitandukanye ahubwo ntabyo abenshi bazi. Kwa muganga rirakora iyo hakorwa inkingo, mu buhinzi turarikoresha mu gukora ibihingwa byihanganira ibura ry’imvura, byihanganira indwara , ibitanga imirire myiza ku babirya.Twishimira rero ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwo kurikoresha ubu , abatabyumva ni uko nta makuru barifiteho ntacyuo ritwaye na kimwe’’.

Imibare igaragaza ko bamwe bibeshya n’uko muri 1989 ikizere cyo kubaho mu banyarwanda cyari mu myaka 29,kigera ku myaka 41 mu 1994, naho 2014 cyageze ku myaka 65 muri 2021 kigera 67 uyu munsi kiri kuri 69.6.

Ubushakashatsi  bwashyizwe hanze na OMS muri 2022 bwagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 9 mu kugira abaturage bafite ukizere cyo kubaho kiri hejuru muri Afrika. Imibare yashyizwe hanze na Worldmeters muri 2023, igaragaza ko impuzandengo y’ikizere cyo kubaho ku isi ari 73.4.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *