May 16, 2025

Paris : Nyuma yo gusabirwa imyaka 30  Dr Rwamucyo Eugene yakatiwe 27 y’igifungo

0
jjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjj

Mu rukiko rwa Rubanda rwaberaga I Paris mu Bufaransa , kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, nibwo urubanza rwa Dr Eugene RWAMUCYO rwahaberaga mu gihe cy’ukwezi rwapfundikiwe, maze mu myaka 30 yasabirwagwa akatirwa 27 y’igifungo.

Dr Eugene RWAMUCYO, amaze ukwezi kose aburanira I Paris mu Bufaransa aho yari akurikiranweho ibyaha birimo; gukora Genoside no kugira uruhare mu mugambi wa Genoside, ubufatanyacyaha ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha byose bikaba byarakorewe ahari muri Perefegitura ya Butare mu gihe cya Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho kuri ubu ari mu turere twa HUYE na GISAGARA.

Uko Dr Eugene RWAMUCYO yagiye ashinjwa n’abatangabuhamya batandukanye , bagaragaza umwihariko cyangwa uburemere yayikoranye , aho yashinjwe ko yatangaga amategeko yo guhamba abatutsi bicwaga n’interahamwe bamwe bakirimo umwuka hamwe n’abana bakiri bato  ari bazima, akifashisha za katiripurari ( Imashine ),we , ntiyabihakanye ahubwo yemeye ko abo yahambishije bose babaga bashizemo umwuka, ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 30 birangira kuri uyu wa gatatu bamukatiye imyaka 27 y’igifungo.

Uyu mugabo kandi akanashinjwa ko yasabaga interahamwe ko abatutsi babagira uburiri bwabo nibabishobora , bakareka kwitwara nk’abana  dore ko byavuzwe  ko ibikorwa bye yabikoranaga ubwenge bwinshi.

Nyuma y’uko gushinjwa n’abatangabuhamya batandukanye , Dr Eugene RWAMUCYO yahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku rubanza rwe , asubiza ko nta muntu yahambye akiri muzima, nta n’uwo yishe , yongeraho ko ntacyo yanamarira abantu babuze ababo, ahita ashimira abagize urukiko.

Nyuma y’ibi , urukiko rwagiye kwiherera rumusaba kuguma aho yaburaniraga arinzwe n’abapolisi, hanyuma bakaza kumubwira umwanzuro wavuye mu mwiherero.

Ibi byakurikiwe n’isomwa ry’urubanza , mu jyaka 30 yari yasabiwe n’urukiko , byarangiye bamukatiye 30 y’igifungo , maze abapolisi bahita bajya kumufunga.

Urubanza rwa Dr Eugene RWAMUCYO rwatangiye tariki ya 1 ukwakira 2024 ., rukaba rupfundikiwe tariki ya 30 Ukwakira 2024, akaba atawe muri yombi afite imyaka 65 y’amavuko. Dr Eugene RWAMUCYO  yize Kaminuza y’u Rwanda ,aza no kuba umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza y’ubuzima rusange  (CUSP) akaba yari yaravukiye  ahari muri Perefegitura ya Ruhengeri , Komine ya Gatonde , kuri ubu hakaba ari mu karere ka Gakenke. Mu myaka 30 yasabiwe akaba ahawe 27 y’igifungo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *