May 16, 2025

Musanze:Abagore babarizwa mu ishyaka Green party bagiye kugaragaza uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije

0
IMG-20250210-WA0002

Yanditswe na Alice UMUGIRANEZA

Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2025 mu karere ka Musanze ishyaka riharanira Democracy no kurengera ibidukikije green party, abagore babribarizwa , bavuze ko bagiye mu gushyira imbaraga mu kwimakaza umuco wa kurengera ibidukikije cyane ko bafite aho bahurira na byo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibi babigarutseho ubwo bari mu nama, bavuze ko nk’abagore ba mutima w’urugo bagiye gufasha abagore bagenzi babo kumva neza akamaro ko kubungabunga ibidukikije, kuko bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku mbaga nyamwinshi.

MUKASHEFU Thasiane yagize Ati:”twebwe nk’abagore bo muri Green party , tugiye kwigisha bagenzi bacu ko mu gihe utemye igiti kimwe ugomba gutera 10 , ikindi n’uko tugiye gukora ubukangurambaga kugirango abantu bajye basobanukirwa aho gushyira imyanda bitewe niyo ariyo, kuko nayo iyo itabungabunzwe neza yangiza ikirere.”

Uwumukiza Claudine nawe yagize Ati:” dufite uruhare runini mu kurengera ibidukikije bityo dufite umukoro wo kwegera bagenzi bacu nk’abamutima w’urugo tukita ku bidukikije kuko iyo bititaweho bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu uri rusange,turashoboye Kandi tuzabigeraho.”

Ubuyobozi bw’ishyaka green party mu gufasha abagore gukomeza kwita kubidukikije bwatangaje ko hari ingamba nyinshi zafashwe mu kurengera ibidukikije.

Dr Franck Habineza perezida w’ishyaka Green party yagize Ati:”twatangiye twigisha abarwanashyaka ba Green party kubanza kwihangira imirimo itandukanye ariko hagamijwe kurengera ibidukikije , ariko twifuzaga gukomeza guteza imbere abagore n’urubyiruko, kugirango babashe kwihangira imirimo, kuko iyo umuntu atabayeho neza n’ibindi bishobora kubaho nabi, kuko bishobora gutuma yangiza ibidukikije. Ni muri urwo rwego tubanza gushyira umuntu imbere kuko ibidukikije byambere ni umuntu.”

Muri iyi nama na mahugurwa,bibaye kunshuro ya mbere nyuma y’ amatora ya presida wa Repubulika n’ ah’ abadepite depite 2024 ,yari agamije kwongera kwibutsa ibikorwa by’ishyaka muri rusange byitabiriwe n’abagize komitte z’abagore,comitte z’urubyiruko, bigishijwe uko bakwihangira imishinga yabateza imbere,uburyo bwogutanga amakuru kubijyanye bishya ndetse nokubungabunda ibidukiki na democracy.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *