May 16, 2025

KIGALI -Kicukiro :Abana bakina Karate bidagaduriye I Masaka muri Spiderman Game Center

0
carate 1

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025, abana bato bakina umukino njyarugamba (Karate) baturutse mu ma karabu  “The vision ishami rya Rebero , Gahanga , Nyacyonga, Saint Famille “na “Masaka Karate kid’s Club Ltd ” maze bahuza urugwiro berekana urugero bagezeho muri uyu mukino berekana imyidagaduro itandukanye.

 Umwe mu babyeyi bari bitabiriye uyu mukino urerera muri Club  ya Masaka  TUYISHIME ni umukinnyi wa Karate ,afite umwana ufite imyaka 9 ufite sentire y’icyatsi kibisi , avuga karate ari soprt nziza kandi sport ari ubuzima. Umunyamkuru w’amahumbezinews.com, amubajije icyatumye azana umwana we muri Karate , yagize ati :’’ Bituma afunguka mu mutwe ,bikanatuma yiga neza ndetse bigatuma ubuzima bw’umubiri we bukora neza ntabe umunebwe cyangwa umunyabwoba.Umwana wanjye amazemo imyaka 5, ariko mbere yari umunebwe , atinya no mu kwiga adakunda guhatana, ariko ubu igihe cyose aba ashaka guhatana amasomo ayatsinda neza . Mbere yabaga uwa 20 none ubu aza muri 5 ba mbere.

Agira inama ababyeyi bafata karate nka sport y’ibirara ,  kuko avuga ko cyera babaga nta myitwarire myiza bagiraga, kubera ko byari bitaramenyekana ngo bihabwe umurongo, bumvako kumenya  kurwana ari uguhondagura abo bahuye  bose ,cyane abajyaga mu kabari bazi imigeri, baranywaga bakagenda batishyuye kuko bazi umugeri , ariko ubu igushyira kuri disipline ,kuburyo niyo ugenda munzira batanamenya ko uzi kurwana.Igutoza guha agaciro k’ikintu ukabanza ukakigaho nta kurwana mu kavuyo , ariko byaba ngombwa ubonye bikaze ukaba wakwitabara (auto defense ).

Undi mubyeyi w’umumama  nawe afite abana 2 muri club Vision Center  ishami rya Rebero utashatse ko tumuvuga mu izina, avuga ko afitemo umukobwa n’umuhungu. Yagize ati :’’ Karate nyifata nk’umukino utuma umuntu agira imyitwarire myiza mu bitekerezo bye no kugira imibanire myiza n’abandi. Nk’umubyeyi ufite umwana w’umukobwa ufite umukandara w’umuhondo , umukobwa bimutera kumenya kwirinda  mu gihe yaba ahuye n’umuntu wamuhohotera, akaba yabasha kwirwanaho, ikaba inatuma baha amarangamutima yabo umurongo badahubuka, naho uw’umuhungu mbona yaragiraga guhubuka ariko ubu bigenda bigabanuka ndetse akanamenya gufata imyanzuro mu gihe kiri cyo”.

IRIZA KEZA umunyeshuri wiga Kigali Parents School

Iriza Keza Clema yiga Kigali Parents Schol mu mwaka wa kane. Avuga ko mama we yari yaramukuyemo kuko ngo habaga ari kure ntibabone umwanya wo kuryama bakaruhuka, ariko ngo uyu KEZA aza kumva ubuzima bwe busubiye inyuma atameze neza ,no mu ishuri bitangira gusubira inyuma , aza kubibwira papa we ko yumva atakimeze neza amugaruramo , maze agira ati :’’Ubu ndumva meze neza ndishimye no mu ishuri biri kugenda neza”. Akanavuga ko  karate  ibigisha kugira imyitwarire myiza.

NIZEYIMANA Eric Umuyobozi wa The Vision

Umuyobozi wa The Vision Karate Academy  NIZEYIMANA  Eric  yishimira ko intego ye yo guhuza abana bakamenyana bakidagadura bagakina imikino itandukanye bityo bakanareba urwego bagiye bageraho hagati yabo, bituma baruhura ubwonko bukanafunguka kurushaho. Yemeza ko intego ye yagezweho kuko 96% bitabiriye kandi bakabikora neza .

Pacifique NTAKIRUTIMANA Umuyobozi wa Masaka Karate Kid’s Club ,yavuze ko uyu munsi wababereye mwiza, kuko uyu mukino uhuza abana ariko bakungurana ubumenyi muri wo, cyane ko abana ari uruhongore rwa Karate, ukaba unatoza abana gukundana no gushyira hamwe, dore wahuje abasaga 120.

Pacifique NTAKIRUTIMANA Umuyobozi wa Masaka Karate Kid’s Club

Akifuza ko  Karate yarushaho gutezwa imbere binyuze mu ngendo shule nk’izi abana bazana n’ababyeyi babo bakareba ibikorerwamo.

 Prezida wa Komite  y’ababyeyi ba club ya Masaka Emmanuel Gatoto nawe yishimira uyu munsi kuko utandukanye  n’indi kuko bajyaga basura none ubu nabo basuwe abana bishimye , bigiye byinshi ku bandi.Akaba nawe afite abana babamo abona bagira ubumuntu, bakura bakomeye ,ikinyabupfura badahohotera abandi kandi akavuga ko abona ko bazavamo imbaraga z’igihugu zikomeye.

Prezida wa Komite  y’ababyeyi ba club ya Masaka Emmanuel Gatoto
Abana na bamwe mu babyeyi bishimiye iyi myidagaduro

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *