Imbamutima z’umwami w’ Ubwongereza King Charles III ku muhanzi Davido

Umwami w’ Ubwongereza King Charles III yagaragaje ko akunda umuhanzi ukomoka mu Gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke wamenyekanye ku izina rya Davido.
King Charles III avuga ko indirimbo za Davido zatumye akunda ururimi rwitwa ‘Pidgin English ‘ rukoreshwa muri Nigeria, ndetse anahishura ko yifuza kuzavuga uru rurimi igihe azaba yasuye iki gihugu.
Ibi, King Charles III yabitangarije mu kiganiro cya Apple Music show cyitwa ‘The King’s Music Room, cyagiye ahagaragara kuri uyu wa mbere, tariki 10 Werurwe 2025.

Ubwo bari mu kiganiro, yagarutse ku buryohe bw’umuziki ,avuga ko indirimbo
‘Kante’ ya Davido yakoranye n’umuhanzi Fave, ari imwe muzo akunda.
Yagize ati :”Davido yatumye nkunda ururimi rwa Pidgin. Ndifuza kuzaruvuga igihe nzaba nasuye Nigeria. Ndashimira injyana ya Afrobeats, iri kugenda ikundwa ku isi hose “.
Davido yashyize aya mashusho kuri Instagram, ibizwi nka ‘story’ mu buryo bwo gushimira umwami w’ Ubwongereza.

Uretse indirimbo ‘Kante’ yagarutsweho na King Charles III, Davido yakoze n’izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Unavailable’, ‘If’ na ‘Blow my Mind’ yakoranye na Chris Brown, akaba ari umuhanzi w’umunyafrika ukunzwe n’abatari bacyeya.
Inkuru ya Eduque ISINGIZWE