May 16, 2025

NIGERIA :DJ Cuppy yasubije abamushyiraho igitutu cyo gushinga urugo.

0
inana

Florence Otedola uzwi nka Dj Cuppy ,ukunzwe mu kuvanga imiziki muri Nigeria, yasubije abahora bamusaba gushaka umugabo.

Uyu mukobwa w’imyaka 32 y’amavuko, yatangaje ko atumva impamvu abantu bamufata nk’ushaje, yibaza uko abari mu myaka ya za 40 bazitwa.

Ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa kabiri yanditse ati: “Mfite imyaka 32, ariko bamwe muri mwe murimo kuntuka ngo ndashaje. Niba ari uko bimeze, abari mu myaka 40 tuzabita iki? 

Ubuzima bwe bwo kuba ingaragu bwagiye buvugisha abantu benshi bavuga ko yakagombye gushinga urugo.

DJ Cuppy ntiyumva impamvu bamuhatira gushaka umugabo

Mu kwezi kwa Gashyantare, DJ Cuppy yatangaje ko umunsi w’abakundana wa 2025 uzaba ariwo wa nyuma azizihiza atarashaka.

Yigeze kuvuga ko umugabo arota ari ukora muri banki.

Dj Cuppy, aheruka mu rukundo n’umusore w’icyamamare mu iteramakofe wo mu Bwongereza, Ryan Taylor, bakundanye mu kwezi kw’Ukuboza 2022 , ariko bakaza gutandukana muri Nyakanga 2023 nyuma y’amezi arindwi gusa.

Dj Cuppy, ni umukobwa w’umuherwe wo muri Nigeria witwa Femi Otedola.Aha ari kumwe na Papa we ,(umubyeyi umubyara).

Inkuru ya ISINGIZWE Eduque

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *