May 16, 2025

RWANDA _KIGALI :NESA igiye Gutangiza Ubukangurambaga bujyanye na PISA 2025

0
iyingiyi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe kugeza kuwa 6 Mata  Minisiteri y’Uburezi ibinyujije muri NESA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri) iratangiza  ku mugaragaro ubukangurambaga bujyanye n’isuzuma mpuzampahanga rya PISA 2025, hanyuma bwongere gukomeza kuva ku wa 15 Mata kugeza ku wa 26 Mata 2025.

Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abarebwa n’uburezi bose, barimo abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri, ibijyanye n’isuzuma mpuzamahanga rizakorwa mu Rwanda kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025. Hazibandwa cyane ku kumenyekanisha PISA, akamaro kayo mu gutanga ishusho y’uburezi bw’igihugu, ndetse n’uruhare rwayo mu kugereranya urwego rw’ubumenyi bw’abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu.

Uyu muhango wo gutangiza ubu bukangurambaga uri bubere ku kigo cya ES KANOMBE/EFOTEC, guhera saa munani z’amanywa (14:00 PM). 

Isuzuma rya PISA rigamije gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima bwa buri munsi, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 80, ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu mwaka wa 1997. Mu mwaka wa 2000 nibwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15. Kugeza ubu buri myaka 3 isuzuma rya PISA rirakorwa, aho abanyeshuri bakora isuzuma ryo gusoma, imibare na siyansi. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri suzuma.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *