May 16, 2025

NIGERIA :Umuhanzi Asake yiyunze na Papa we anita ku mukobwa

0
umuhanzi waa

Umuraperi w’umunyanijeriya, Ahmed Ololade, uzwi cyane ku izina rya Asake, yongeye kwiyunga na se, Fatai Odunsi maze anita ku mukobwa we.

Asake kandi yasezeranyije Papa we kumugurira inzu no kumwishyurira  ibitaro amaze iminsi arwariyemo.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Odunsi ashinje umuhungu we Asake kumutererana kuva yatangira kurwara mu 2022.

Ariko mu mashusho mashya yasohotse ku Cyumweru, Odunsi yemeje ko Asake yamwegereye.

Mu magambo yavugiye mu rurimi rw’Ikiyoruba, Odunsi yagize ati: “Mama w’umuhungu wanjye aherutse kumbaza igihe aherukira kumbona.

Ari kumwe na Papa we bishimanye

Ibyo nibyo byambabaje, ariko twabiganiriyeho tubisubiza mu buryo. Nta kibazo tugifitanye.”

Yakomeje avuga ati: “Asake yavuze ko azakora buri kimwe nshaka. Twabikemuye, nta kibazo gisigaye turi gushaka inzu nshya zangurira. Byose yabikemuye ,ubu yanemeye kwita ku mukobwa we ufite imyaka 11 witwa Zeenat’’.

Uyu mugabo Odunsi yongeyeho ko umuhungu we na rimwe yigeze yihakana umwana we, ariko ubu yatanze isezerano ryo  kumwitaho ,agafata inshingano zose z’ababyeyi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *