May 16, 2025

U Rwanda si akarwa- Dr BAHATI Bernard umuyobozi mukuru wa NESA

0
pisa

Umuryango mpuzamahanga w’ubukungu ubufatanye n’iterambere OECD , watangije gahunda ya PISA mu mwaka wa 2000 “Gahunda y ‘isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri ridasanzwe, kuko bafata abanyeshuri batarengeje imyaka 15 cyangwa 16 n’amezi abiri. 

Dr BAHATI yavuze ko u Rwanda atari akarwa  .Ibi, yabivuze kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwa  gahunda ya PISA  mu kigo cya ES Kanombe.

Uyu muyobozi wa NESA ,yasobanuye uburyo iri suzuma ridasanzwe, ritandukanye n’ayandi , rikorerwa mu masomo atatu ariyo ,imibare , siyansi ndetse n’indimi.Yagize ati :Iri suzuma ntirisanzwe ugereranyije n’ayandi masuzuma ahabwa abanyeshuri, haba mu myandikire ,kuko baha abana  batarengeje imyaka 15 , imyitozo itandukanye muri ariya masomo uko ari atatu yavuzwe hejuru, bakabihuza n’ubuzima bwabo busanzwe bwa buri munsi, bityo bikabafasha kumenya uko  bakemura ibibazo bahura nabyo mu buzima busanzwe.

Yasobanuye ko u Rwanda atari ‘’akarwa’’ ko narwo rumaze iminsi rutegura iri suzuma rukaba rugiye kurikora ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka. Asobanura ko  ngo atari akarwa kuko rutarerera u Rwanda gusa, n’abanyamahanga rubarera, kandi hakaba hari n’abanyarwanda basoza amashuri bakajya gukorera hanze yarwo, bityo u Rwanda rukaba ariyo mpamvu rwarafashe gahunda yo kwitabira iri suzuma kugirango rurebe uko uburezi bumeze ku rwego mpuzamahanga.

Yanagarutse kandi ku mpamvu yiri suzuma  n’uko rimeze , ko kugira ngo iri suzumwa  rikorwe ,habanza gukorwa isesengura ryimbitse hakamenyekana impamvu abana bo mu gihugu runaka bashobora gutsinda abandi bagatsindwa, hakazafatwa ingamba nyuma y’isuzuma ibihugu bimwe birebeye ku bindi.Bityo n’u Rwanda rukaba rwiyemeje kwitabira iryo suzuma kugirango rurebe uko uburezi bw’abana b’u Rwanda bumeze ku rwego mpuzamahanga .

Abanyeshuri n’abarezi bari bitabiriye uyu munsi, nyuma yo gusobanurirwa byimbitse iby’iyi gahunda ya PISA n’uko izitabirwa ,babajije ibibazo bitandukanye maze uyu muyobozi wa NESA agerageza kubibasobanurira .

Umuyobozi wa NESA asubiza bimwe mu bibazo byabajijwe n’abanyeshuri bamwe .

Bamwe mu banyeshuri bazitabira iri suzuma bahuriye ku kibazo cyo kumenya izindi nyungu zazaboneka nyuma yo gutsinda abasobanurira ko , icya mbere bazaba bahesheje ishema u Rwanda, kandi bikazanatuma u Rwanda ruzamenya uko ireme ry’uburezi rizaba rimeze ku rwego mpuzamahanga ,maze hagafatwa ibyemezo  .

Yagize ati :|” Abanyeshuri bazagira amahirwe yo kwitabira iri suzuma ‘bazumve ko badahagarariye ibigo baturutseho ahubwo bahagarariye u Rwanda kandi bazahabwa n’ibyemezo byerekana ko bahatanye ku rwego mpuzamahanga”. 

Abayobozi n’abarezi hamwe n’abanyeshuri babo.

Bamwe mu barezi nabo bari bakurikiye ibi biganiro, babajije niba bazafata umwanya wo kwigisha abazabazwa kuri gahunda ya PISA gusa batitaye kuri gahunda isanzwe bagenderaho bigisha, basubizwa ko iri suzuma ritagendera kuri gahunda ya porogarame isanzwe igenderwaho mu mashuri ko ari isuzuma risaba gukarishya ubwenge no gutekereza cyane bityo bazajya bategura abana kubihuza n’ubuzima basanzwe babamo kugirango bazakure bafite ubushobozi bwo kwikemurira bimwe mu bibazo bahura nabyo mu buzima busanzwe.

Iri suzuma  rizaba uyu mwaka 2025 ,rizitabirwa n’amashuri yo mu Rwanda 213, abarizwamo abanyeshuri bageze kuri 7455, rikazitabirwa n’abanyeshuri  bafite imyaka hagati ya 15 na 16 itarenzeho  amezi 2 buri kigo kikazajya gitanga abanyeshuri 35 rikazaba tariki ya 17Mata 2025.

Abakandida bazitabira isuzuma rya PISA rizatabirwa n’abagera kuri 35 gusa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *