GAKENKE-MUSANZE: Ntibatewe ubwoba no guhatana ku rwego mpuzamahanga PISA

Bamwe mu bayobozi babarizwa mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru , bafite aho bahuriye n’uburezi ,bavuga ko badatewe ubwoba bwo kwitabira isuzuma ku rwego mpuzamahanga rya PISA , kuko ngo ngo mu mashuri bakoreramo ,abana babo babatoje umuco wo kwitabira amapiganwa.
Aganira n’umunyamakuru w’amahumbezinews.com ,Umuyobozi wungirije imibereho myiza y’abaturage, mu karere ka Gakenke Marie Therese UWAMAHORO , avuga ko gahunda ya PISA bagiye kuyihugura abayobozi b’ibigo ndetse n’abagenzuzi b’uburezi , nabo bakayihugura abarimu babo ,kugirango batazaterwa ubwoba n’iri suzuma ryo ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati :’’Agomba kwitegurwa neza kuko ni ku rwego mpuzamahanga si urw’akarere”. Akaba avuga ko azagirira akamaro abanyeshuri bazarushaho kwiga bashyizeho umwete bikabagirira akamaro bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange ,kuko bizaba byabafunguye ubwenge kurushaho bakazashobora kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
SINZI Marie Louise umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rushashi akarere ka Gakenke avuga ko iyi gahunda ya PISA ayishimiye ,ko iri suzuma rigiye kubafasha kugira igihe cyo kwimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga , bakamenya umurongo uburezi bakora buriho, bakanamenya niba ibyo baha abana aribyo byifuzwa , ku rwego mpuzamahanga , bikazanabafasha kumenya ibyo bazahindura kugirango babone uko bazamura uburezi bivuye mu iri suzuma .

Yagize ati :’’N’ubwo iyi gahunda tuyimenye vuba ,twiteguye kubisobanurira abana , tugendeye ku murongo abaduhaye iyi gahunda bazakomeza kutugezaho kuko bo babikurikirana neza’’.
Kaliste MUSABYIMANA ni Umuyobozi w’ishuri rya college Methodiste Unit de Rushashi (CMUR)avuga ko ubusanzwe bigisha abana bagasuzuma ubumenyi binyuze mu bizami bakora mu mashuri ariko ,ubu bakishimira ko bagiye kwigereranya ku rwego mpuzamahanga bigiye gutuma bazamura ikibatsi cyo kwiga cyane kigiye gutuma bamenya aho bahagaze ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati :’’Ubu tugiye mu barimu , mu bana dukore ubukangurambaga ,kuko n’ubundi abana bacu bamenyereye ubuzima bwo guhatana kandi bizagenda neza.N’ubwo byari ku rwego rw’amashuri ubu bikaba bigiye ku rwego mpuzamahanaga nta bwoba ahubwo bizatuma tumenya urwego turiho’’.
Ibi byemeezwa na bamwe mu banyeshuri babarizwa mu karere ka Musanze .Aime NIYOKWIZERWA ni umwe mu banyeshuri wiga muri ESSA Ruhengeri yagize ati :’’Mpise menya impamvu Imana yadusigaje inyuma, kuba ufite imyaka micye ukaba uri umwana wo mu Rwanda ugiye guhatana n’undi wo mu mahanga ukibaza ngo ese twese ko dufite imyaka imwe dufite iyihe ntego ? Twanagira amanota amwe ‘’? Akomeza avuga ko yumva nta bwoba afite kuko bazaba bashobora kuba bari ku rwego( Level)rumwe kandi bikaba bigendanye n’ubuzima babamo bwa buri munsi ,ko ahubwo bishimiye ko bazanabona ibyemezo (certificate) nazo zizabafasha mu buzima mu gihe bazaba baragiye gushaka akazi’’.

Gloria nawe ati :’’Kumva nzarushanwa n’umwana w’umuzungu biri kumpa imbaraga cyane zo kwitinyuka , kandi uko nitinyuka uyu munsi ni nanjye muyobozi w’ejo hazaza uzayobora u Rwanda neza. Nkomeje gushimira Leta y’u Rwanda uburyo igenda idutinyura nk’abana b’abakobwa binyuze muri iri rushanwa njyewe na bagenzi banjye.
Akarere ka MUSANZE na GAKENKE ni uturere duherereye mu majyaruguru y’ u Rwanda. Natwo iyi gahunda ya PISA bakaba bazayitabira kandi ngo ikaba nta bwoba ibateye nk’uko byagiye bigarukwaho na bamwe mu bayobozi bo muri Gakenke na Musanze ndetse na bamwe mu banyeshuri.
