May 16, 2025

KIGALI : BNR yatangaje ko umusaruro mbumbe umaze kuzamukaho 9.2% muri uyu mwaka,  inaburira abishora mu butubuzi

0
suraya

Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Werurwe 2025, muri KIGALI CONVENTION CENTER habereyeye inama yo kugaragaza uko ubukungu n’urwego rw’imari bihagaze.

Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya MUNYANA HAKUZIYAREMYE ,niwe wagejeje ku bitabiriye iyi nama uko ubukungu n’urwego rw’imari bihagaze.

Aha ikaze abitabiriye,Guverineri Soraya yashimiye uwo yasimbuye kuri iyi mirimo John RWANGOMBWA.

Yagize ati:” Mbere y’uko ntangira, munyemerere nshimire Guverineri ucyuye igihe John RWANGOMBWA, ku mirimo yakoze imyaka igera kuri 12.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yagaragaje ko mu mezi 9 ashize, umusaruro mbumbe umaze kwiyongeraho 9.2%.

Yasobanuye ko uku kwiyongera byaturutse ku bwiyongere bw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ubucuruzi n’inganda,amahoteli n’ubukerarugendo. 

Umusaruro mu by’amahoteri n’ubukerarugendo umaze kuzamukaho 10.3%, ubucuruzi n’inganda byazamutseho 11.2% bivuye kuri 10.2% mu 2023, naho mu buhinzi umaze kuzamukaho 6.3% uvuye kuri 1.7% mu 2023.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ,Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya M.HAKUZIYAREMYE yaburiye abishora mu butubuzi ,ibizwi nka ‘pyramid scheme ‘. 

Yagize ati:”Icyambere dusaba abantu kwitondera, ni abo bantu bazana serivisi z’imari batemewe. Ubundi umuntu agomba kubaza ,ese mufite icyemezo cya Banki Nkuru y’u Rwanda cg icy’ikigo gishinzwe isoko ry’imari(CMA) kibemerera gukora no gutanga izo serivisi z’imari?”

Ibaruwa yaburiraga abantu batuburirwa

Yakomeje agira ati” icya kabiri ni ugukomeza kwigisha abantu, kuko tubona ko akenshi uko abantu bajya muri izo pyramid schemes ni abantu baba basezeranyije gukira vuba, ariko umuntu abirebye gukira vuba umuntu agomba kubyibazaho. Umuntu yakira vuba gute atakoze?”

Guverineri yasoje agira abantu inama yo kugira amakenga ku bantu babizeza kubungukira 30% mu kwezi kumwe kuko nta kindi kigo cy’imari kirabikora.

Muri Gicurasi 2019, nibwo Banki Nkuru y’u Rwanda yasohoye itangazo ryo ku burira abuturage kudakorana n’abashoramari badafite ibyangombwa.

ISINGIZWE Eduque

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *