Menya uko abanzi umuntu abiremera mu mitekerereze bikarangira babaye bo.

Buri muntu mu buzima abaho , agira imitekerereze itandukanye n’iya mugenzi we. Habaho ko umuntu ashobora kwirememo ishusho mbi y’umuntu runaka bivuye mu mitekerereze ye bikarangira abaye umwanzi we.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mitekerereze, bwerekanye ko icyo umuntu atekereje akanakishyiramo kubera imyizerere ye, bituma ashimangira ko ibyo yizeye aribyo, bigashobora kumugiraho ingaruka zo kubana n’abandi nabi niyo ibyo bintu byaba atari byo.
“SELF-fulfilling prphecy” ni ihame ryerekana ko iyo umuntu yishyizemo ko umu ntu amugirira nabi atangira kumufata nabi, bikaza gutuma n’uwo muntu nawe amugaragarije urwango ruzatuma amushotora akaba yamugirira nabi, bitewe n’iyo myumvire y’ibitekerezo bye yishyizemo. Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze na Robert K. Merton mu mwaka wa 1948.
“Projection “ ni uburyo umuntu ashobora kwimurira ibibazo bye mu bandi.Ubu buryo icyo busobanura, ni muri cya gihe umuntu runaka ashobora kugira ikibazo runaka , hanyuma mu mutwe we akishyiramo ko hari uwakigizemo uruhare agahita amufata nk’umwanzi we , bikarangira n’ubundi abaye we.Ubu bushashatsi bwashyizwe hanze na Simund Freud wavutse 1856 akaza gupfa mu 1939,yarabukoze mu 1910-1930.
“Shadow” ni igitekerezo cy’igicucu. Ibi bivuga ko buri muntu hari ibice by’ubuzima bwe atemera. Bisobanura ko iyo umuntu hari inenge ze atemera, azibona mu bandi, bityo aho kugira ngo abanze yisuzume neza yumve ikibazo ,agafata abandi nk’abanzi be ko ari bo kibazo.Ubu bushashatsi ni ubw’umuhanga Carl Jung , yabukoze mu 1920-1930.
Hari ubundi bushakashatsi bwagaragarajwe na Amos Tversky hamwe na Daniel Kahneman buvuga ko abantu bakunda gufata ibyemezo bagendeye ku marangamutima yabo aho kugendera ku makuru afatatika.Bigatuma batiranya inshuti zabo n’abanzi babo.
Mu bantu ni ingenzi kumenya uko bateye bakamenye uko imyimvire n’imitekerereze yabo biteye, kugirango bubake umubano mu kazi no mu miryango yabo , banamenye niba abo bita abanzi babo ari bo koko cyangwa ari imyumvire bifitemo.