May 15, 2025

Davido yahishuye ko akoranye indirimbo 2 na Nick Minaj  batarahura

0
noneho

Umuririmbyi w’umunya-Nijeriya ukora injyana ya Afrobeats, Davido, yatangaje ko atari  yahura Nicki Minaj n’ubwo bamaze gukorana indirimbo ebyiri zose.

Ibi yabitangaje mu kiganiro akorera kuri Bootleg Kev Podcast , ubwo yavugaga uko gukorana na Nick Minaj byagenze.

Davido  yagize ati :”Ikintu gitangaje n’uko ntari nigera mpura na Nicki Minaj. Ni ibintu bidasanzwe. Turavugana kuri telefone buri gihe. Bwa mbere twahuriye kuri instagram , 

 namenye ko ankurikira kuri Instagram, ndamwandikira. Bukeye bwaho nsanga yansubije, ndatungurwa. Namubwiye ko mfite indirimbo twakorana, ansubiza ko nawe yabishakaga. Ndibuka ko byari muri 2019 cyangwa 2020. Namwoherereje indirimbo, hashize iminsi ibiri anyoherereza igitero cye “.

Yakomeje avuga ko bagiye muri Los Angeles gufata amashusho y’indirimbo, ariko ntibyashobotse kuko icyo gihe yari atwite. Ariko kuva icyo gihe ngo bahise baba  inshuti magara ku buryo Minaji ahora amushyigikira ,akanemeza ko ari umuntu mwiza cyane.

Davido na Nicki Minaj bakoranye ku ndirimbo Holy Ground yasohotse mu 2020, ndetse no kuri album ya Nick Minaj yasohotse umwaka ushize.

Eduque Isingizwe

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *