May 16, 2025

Ayra Starr yatangaje ko atajya akunda indirimbo ze nyuma yo kuzikora.

0
aka sawa

Umuhanzi wa Afrobeats, Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane ku izina rya Ayra Starr, Ayra Starr, yatangaje ko atajya akunda indirimbo ze nyuma yo kuzikora.

Uyu mustari yavuze ko buri gihe iyo yumvise  indirimbo ze, agira igitekerezo ko zari kuba nziza kurushaho.

uyu muhanzi ukiri muto yavuze ko atari ko bimeze ku ndirimbo ye yitwa Woman Commando, yakoranye na Anita na Coco Jones, ashimangira ko yumva ari nziza buri gihe uko ayumvise.

Mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, Ayra Starr yagize ati:
Nk’uko bisanzwe, sinjya nkunda indirimbo zanjye nyuma yo kuzikora.Sinzi n’impamvu. Mba numva ko nshobora kuyinoza kurushaho, nkagerageza kubikora kugeza ibaye nziza”.



Arakomeza ati:“Ariko Woman Commando  ,ni indirimbo numvise ko nakoze ibintu byose bishoboka. Numvise ari indirimbo ikomeye.”

Ayra Starr yari yavuze ko mu bihe bye by’akaruhuko yumva indirimbo z’abandi bahanzi barimo; SZA, Nicki Minaj, Rihanna na Rema.

Eduque ISINGIZWE

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *