May 16, 2025

Rwanda : Perezida Paul Kagame na Madamu bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi

0
bunamye

Ku nshuro ya 31, igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  Perezida Paul KAGAME na Madamu bunamiye  abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 250.

Ni kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Mata 2025 , iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aharuhukiye imibiri , maze hongera gucanwa urumuri rw’ikizere ruzamara iminsi ijana.

Iki gikorwa kandi , cyaranzwe no gusobanurirwa uko umugambi wa Jenocide wacuzwe ukaza no gushyirwa mu bikorwa ,ariko ubu nk’uko ku nshuro ya 31 insanganyamatsiko  igira iti :’’kwibuka twiyubaka” abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe inzira u Rwanda rwanyuzemo rukongera kwiyubaka, ndetse n’urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi  mu mezi atatu gusa yari imaze guhitana abasaga miriyoni yose.

Mu mpanuro zitandukanye zatanzwe, Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME yavuze ko  ikitarishe abanyarwanda  mu myaka 31 ishize cyabakomeje, ndetse ko n’abatarekera aho  kwibasira  u Rwanda barukangisha ibihano bakwiriye kujya mu kuzimu.

Yagize ati : ‘’ Abo banyamahanga badukangisha inkunga z’intica ntikize, ikitarishe abanyarwanda  mu myaka 31 ishize  cyabakomeje kandi cyabateguriye kumenya guhangana n’ibiri imbere uko byaba bimeze kose ‘’.

Yakomeje avuga ko nta muntu ukwiye  kugena ubuzima bwa mugenzi we, ko iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe akwiye kubaho ubuzima akwiriye.

Perezida Paul KAGAME.

Ati :’’Abanyarwanda n’Abanyafurika ntibakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro , ahubwo bagomba kubaho bahangana “. Yakomeje avuga ko yahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw’ikinyoma , kwishushanya ubuzima bwe bwose ku wundi muntu n’ubundi ngo ataba ariho.

 Mu ijambo rye yagize ati : “ Go to hell , just go to hell, mujye mu kuzimu , mujye mu kuzimu, mufite ibibazo byanyu mukwiye kuba muhangana nabyo aho  kubitwegekaho’’.

Ku rwego rw’igihugu  , Icyumweru k’Icyunamo cyatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside  rwa Kigali ku Gisozi ndetse no mu midugudu hirya no hino mu gihugu .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *