Indirimbo yanjye yari soneri ya Perezida-Davido

Umuhanzi David Adeleke, uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko indirimbo ye yitwa ‘Dami Duro’, yasohotse mu 2012, yabaye soneri ya Perezida wa Nigeria icyo gihe, Goodluck Jonathan.
Davido yasobanuye ko se, Deji Adeleke, wabanje kutemera icyemezo cye cyo gukora umuziki, yaje kumushyigikira nyuma y’uko indirimbo ‘Dami Duro’ yakunzwe cyane, ndetse ikagera no ku rwego rwo gukundwa n’umukuru w’igihugu.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru Power 105.1 FM muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Davido yagize ati:
“Papa yemeye icyemezo cyanjye cyo gukora umuziki, amaze kumva indirimbo yanjye ya kabiri ‘Dami Duro. Indirimbo yarakunzwe cyane. Mbere yaho, papa yajyaga akoresha abapolisi n’abasirikare ngo bahagarike ibitaramo byange, bagafunga abategura ibitaramo, abahanzi n’abandi bose babigizemo uruhare.”
“Ariko igihe ‘Dami Duro’ yamenyekanye cyane, hari umuntu wambwiye ko Perezida GoodluckJonathan ari yo yitabiraho. Icyo gihe abantu batangiye kuganiriza papa bamusaba kunyemerera gukora umuziki.”
“Ariko ntabwo byari byoroshye kuko nari muto, kandi yari umuntu utari woroshye kuganiriza. Namubwiye ko namutinye. Icyo gihe nari umwana.
Kuri ubu , uyu muhanzi avuga ko ari inshuti na se magara,ngo bagaganira kuri byose. Ajya no mu bitaramo bye byose.Ati :’’ Ari mu bayobora ibikorwa byanjye bya muzika cyane.”
