Nyagatare : Mu mezi abiri gusa abagera ku 4665 bagaragaje marariya

Ingamba zo guhangana n’indwara ya marariya ikomeje kwiyongera mu karere ka Nyagatare zakajijwe, aho imibare y’abagaragaje marariya mu gihe cy’amezi abiri gusa; ukwa mbere n’ukwa kabiri yagaragaje ko abagera ku 4665 bafite marariya.
Iki kibazo cyagaragaye muri imwe mu mirenge igize akarere ka Nyagatare aho, mu murenge wa Karangazi , umujyanama w’ubuzima wo mu kagari ka Ndama yabwiye Izuba ko habarurirwamo abarwayi barenga 1570 kikaba ari ikibazo babona ko gikomeye
Uwitwa MUKAMANA Florida ubarizwa muri aka kagari akaba ari n’umwe mu bajyanama b’ubuzima , yagize ati : “Duhura n’akazi katoroshye kuko abarwayi biyongera buri munsi. Hari aho tugera tugasanga umuryango wose urwaye. Ibibazo by’imibu iva mu mashyamba no mu madamu y’amazi adasukuye biratugoye cyane, ariko turakora uko dushoboye kugira ngo dufashe abaturage bacu.”
Umunyamakuru kandi yaganiriye n’undi mujyanama w’ubuzima ubarizwa mu Murenge wa Nyamirama, avuga ko kubera ko ikibazo gifite intera iri hejuru , hakwiye kongerwamo ingufu mu mikoranire
Yagize ati: “Abaturage baracyafite amakuru make ku bijyanye no kwirinda malaria. Dukeneye ubufasha buhoraho bwo gutanga amahugurwa no gutanga ibikoresho bifatika nk’inzitiramibu n’imiti. Ibi byatuma natwe dukora akazi kacu neza.”
N’ubwo mu Rwanda muri rusange hakomeje kugaragara ubwiyongere bwa marariya, mu turere twa Nyagatare,Gisagara ndetse no mu turere tugize umujyi wa Kigali uko ari 3, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyemeza ko malaria ikomeje gufata indi ntera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, ariko cyane cyane muri utwo tuvuzwe hejuru.
Habanabakize Epaphrodite, umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria,
yagize ati: “Mu bushakashatsi n’isuzuma dukora, twasanze hari uturere turi guhura n’ubwiyongere bukabije bwa malaria, cyane cyane Nyagatare. Imiterere y’ibi bice – harimo, amashyamba, ndetse n’amadamu y’amazi , bituma imibu ikwirakwira byoroshye.’’
Yongeraho ko nihabaho ubufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abajyanama b’ubuzima bazakaza ingamba bita ku gukangurira abaturage kugira isuku ndeste bakanatanga inzitiramibu.
MUREKATETE Juliette ,Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , yavuze ko baticaye ubusa bagiye guhangana na marariya bashyira mu bikorwa ingamba nshya biyemeje.
Mu magambo ye ati :’’Hari ingamba nshya twizeye ko zizadufasha kugabanya marariya mu buryo bugaragara, aho twatangiye gukorana n’abajyanama b’ubuzima mu midugudu yose bahabwa amahugurwa, abaturage bagashishikarizwa mu gushyira ingamba mu bikorwa bikomatanyije zo kwirinda iyi ndwara.
Marariya ikomeje guhangayikisha igihugu , hakaba hasabwa ubufatanye bufite imbaraga bwa buri nzego, aho abarwayi bagera ku 200.000 biyongereye kubari bararwaye marariya mu mwaka wa 2023. Imibare itangwa na RBC igaragaza ko wavuye ku 600.000 muri 2023 ,ukagera ku 800.000 muri 2024. Kubera ko bihangayikishije abaturage , byatumye inzego z’ubuzima ku bufatanye n’akarere ka Nyagatare bahaguruka ngo bahangane n’iki kibazo.