May 16, 2025

Kigali :U Rwanda rwatangije ku mugaragaro Isuzuma mpuzamahanga PISA2025

0
minister correct noneho

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mata , Minisitiri w’uburezi  NSENGIMANA Joseph ,yatangije ku mugaragaro isuzuma mpuzamahanga PISA 2025 , mu muhango wabereye ku kigo cy’ishuri rya Camp Kigali .

 u Rwanda rwinjiye muri iri suzuma  rigamije gupima ireme ry’uburezi  rugereranya imikorere  y’abanyeshuri barwo n’abo mu bindi bihugu ku isi. Uru ni urugendo rugamije gutuma  u Rwanda rumenya  aho ruhagaze mu burezi kugirango hashyirweho ingamba zo kurushaho kunoza ireme ryarwo no kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Kimwe mu bimenyetso byagaragazaga ahagiye gukorerwa isuzuma

Iri suzuma rikaba rigamije kureba ubumenyi abanyeshuri bafite mu gusoma , imibare ndetse n’amasomo ya Siyansi. U Rwanda ruzagereranywa n’ibindi bihugu 80 nabyo byitabiriye iri suzuma bityo bigafasha mu kumenya ibikwiye kunozwa no gukomeza  gutezwa imbere.

Minisitiri w’uburezi ari mu ishuri abatangiye gukora isuzuma bateze amatwi amabwiriza

Minisitiri NSENGIMANA Joseph wari umushyitsi mukuru yavuze ati :’’Iri suzuma rizadufasha kumenya aho duhagaze, bityo tumenye aho dukeneye gushyira imbaraga maze duteze imbere uburezi.’’

Yasobanuye neza ko iri suzuma atari ikizamini gisanzwe , ahubwo ari uburyo bwo gupi ma ubumenyi bw’abanyeshuri ku rwego mpuzamahanga. Yongeyeho abanyeshuri bitabiriye biteguye neza kandi nta bwoba bafite. Yibukije kandi ko isuzuma ryakozwe ubushize  ryakorewe mu mashuri macye ndetse n’abanyeshuri bacye, ariko ubu hakaba harakozwe imyiteguro ihagije kugira ngo abanyeshuri benshi barikore, bikazatuma haboneka ishusho nyayo y’uburezi mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru  wa Nessa DR Bernard BAHATI , yasobanuye ko isuzuma ritatangiriye ku ishuri rya Camp Kigali gusa , ahubwo rizakorerwa  mu mashuri 213 yo hirya no hino mu gihugu mu turere twose.Yatangaje ko isuzuma ryatangiye ku itariki ya 28 Mata 2025 rikazasozwa tariki ya 7 Kamena 2025.

Umuyobozi wa NESSA Dr Bernard BAHATI

 Yagize ati :’’ Urugendo ruracyahari ariko iri tangizwa ryagenze neza . Niturangiza mu mujyi wa Kigali kuko harimo ahazakorerwa hageze ku munani tuzakomeza tujye no mu tundi turere, tujya mu yandi mashuri naho abana bakore iri suzuma’’. Abanyeshuri barenga 7400 baturuka mu mashuri 213  nibo bazitabira iri suzuma .Rizajya rikorwa buri myaka itatu ,hagamijwe kurushaho  kunoza ireme ry’uburezi  bw’u Rwanda no kurigereranya n’iry’ibindi bihugu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *