Rwanda :Kigali habereye inama yo guteza imbere inganda nto n’iziciriritse binyuze mu buziranenge

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mata 2025 I Kigari kuri ONOMO Hotel hatangiye inama y’iminsi ibiri yateguwe n’umuryango Nyafurika w’ubuziranenge ARSO ,yahuje abayobozi b’ibigo by’ubuziranenge, abagenzuzi b’ibicuruzwa n’abahagarariye inganda nto n’iziciriritse baturutse mu bigu bitandatu bitandukanye.
Dr NSENGIMANAHermogene , umunyamabanga mukuru wa ARSO yavuze ko iyi nama igamije kwigisha abikorera cyane cyane abakora mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi , ubuki, imitobe yo mu mbuto,ndetse n’imyambaro n’impu , uko babona ikirango cy’ubuziranenge kizabafasha gucuruza mu buryo bworoshye ku isoko ry’Afrika.

Yagize ati :’’Aho uzashyira igicuruzwa cyawe ntibazongera kugipima kuko kizaba kiriho ikirango cyemejwe ku rwego rw’umugabane.”
Jean Pierre BAJENEZA uhagarariye ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge mu Rwanda yasobanuye ko hari amabwiriza agera ku bihumbi 4500, ari kwigishwa mu nzego zirimo urubyiruko , abaro n’abategarugori, , abafite ubumuga n’abafite inganda ndetse n’abatanga service .

Ati :’’Tugamije gufasha inganda nto n’iziciriritse guhangana ku isoko ry’Afurika bakagira ubumenyi bunagezweho bukenewe.’’ Ku buryo igicurzwa wakoze kizaguma uko wagikoze ibihe byose , uko wagipfunyitse n’uburyo kigaragarira abakiriya igihe cyageze ku isoko.’’ Yavuze kandi ko mu bitabiriye bose u Rwanda arirwo rufite benshi muri iyi nama, barimo abakora ku binyampeke ubuki n’impu.
Claudine Kampire , umwe mu bahagarariye inganda , yavuze ko bo bakora akawunga anagaragaza ko kubona kiriya kirango bizabafasha kwagura ubucuruzi ku mugabane mu buryo buboroheye.

Yagize ati :”Ntibizaba bikiri ngombwa kwaka ibwiriza ry’ubuziranenge buri gihugu ugiyemo ujyanye ibicuruzwa byawe kuko ARSO izaba yaragihaye agaciro.Iyi nama ni igice cy’ingamba zo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika no kongerera ubushobozi inganda nto ku buryo zizagera ku masoko yagutse zihereuye ku buziranenge bufatika.
Iyi nama yitatabiriwe n’abarengaga 100, baturutse mu bihugu 6, igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu nyafurika no kongerera ubushobozi inganda nto n’iciriritse ku buryo zizagera ku masoko yagutse zihageze neza ku rwego rw’ubuziranenge.