May 16, 2025

Rwanda :Kigali habereye inama yo guteza imbere  inganda nto n’iziciriritse binyuze mu buziranenge

0
iyooooo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mata 2025 I Kigari kuri ONOMO Hotel hatangiye inama y’iminsi ibiri yateguwe n’umuryango Nyafurika w’ubuziranenge  ARSO ,yahuje abayobozi b’ibigo by’ubuziranenge, abagenzuzi b’ibicuruzwa n’abahagarariye inganda nto n’iziciriritse baturutse mu bigu bitandatu bitandukanye.

Dr NSENGIMANAHermogene , umunyamabanga mukuru wa ARSO yavuze ko iyi nama igamije kwigisha abikorera cyane cyane  abakora mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi , ubuki, imitobe yo mu mbuto,ndetse n’imyambaro n’impu , uko babona ikirango cy’ubuziranenge kizabafasha gucuruza mu buryo bworoshye ku isoko ry’Afrika.

Dr NSENGIMANA Hermogene umunyamabanga mukuru wa ARSO

Yagize ati :’’Aho uzashyira igicuruzwa cyawe ntibazongera kugipima kuko kizaba kiriho ikirango cyemejwe ku rwego rw’umugabane.”

Jean Pierre BAJENEZA uhagarariye ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge mu Rwanda yasobanuye ko hari amabwiriza agera ku bihumbi 4500, ari kwigishwa mu nzego zirimo urubyiruko  , abaro n’abategarugori, , abafite ubumuga n’abafite inganda ndetse n’abatanga service  .

UJENEZA uhagarariye ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge mu Rwanda

Ati :’’Tugamije gufasha inganda nto n’iziciriritse guhangana ku isoko ry’Afurika bakagira ubumenyi bunagezweho bukenewe.’’ Ku buryo igicurzwa wakoze kizaguma uko wagikoze ibihe byose , uko wagipfunyitse n’uburyo kigaragarira abakiriya igihe cyageze ku isoko.’’ Yavuze kandi ko mu bitabiriye bose u Rwanda arirwo rufite benshi muri iyi nama, barimo abakora ku binyampeke ubuki n’impu.

Claudine Kampire , umwe mu bahagarariye inganda , yavuze ko  bo bakora akawunga anagaragaza ko kubona kiriya kirango bizabafasha kwagura ubucuruzi ku mugabane mu buryo buboroheye.

Caudine KAMPIRE

Yagize ati :”Ntibizaba bikiri ngombwa kwaka ibwiriza ry’ubuziranenge buri gihugu ugiyemo ujyanye ibicuruzwa byawe kuko ARSO izaba yaragihaye  agaciro.Iyi nama ni igice cy’ingamba zo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika no kongerera ubushobozi inganda nto ku buryo zizagera ku masoko yagutse zihereuye ku  buziranenge bufatika.

Iyi nama  yitatabiriwe n’abarengaga 100, baturutse mu bihugu 6,  igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu nyafurika no kongerera ubushobozi inganda nto n’iciriritse  ku buryo zizagera ku masoko yagutse  zihageze neza ku rwego rw’ubuziranenge.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *