May 16, 2025
abakinnyi

Ku munsi w’ejo ubwo ikipe ya Rayon Sport yakiniraga kuri stade amahoro n’ikipe ya APR FC , byagaragaye ko yabuze igikombe hakiri kare , itsindwa icya mbere ikigera mu kibuga ,maze abafana batangira gucika intege.

Ibi byagaragariye aho ku munota wa kane gusa  APR FC yayikubise igitego gishyushye  abakinnyi ba Rayo Sport bakiri bagihuzagurika mu kibuga bayoberwa uko bigenze .Iki gitego cyatsinzwe na Djibril Quattara, kikaba cyahise gica intege abakinnyi ba Rayon Sport ,ku buryo bwagaragariraga abafana.

Bidatinze ku munota wa 29  NSHIMIYIMANA  wa APR FC yihutanye na BARAFINDA banyarutse bihuta cyane , uyu musore ahita ashyiramo ikindi gitego  kihuse , Rayon Sport  iba irarangiye, abafana bamwe batangira kugira amarangamutima  y’agahinda babona batsinzwe byihuta ,  aho bamwe  batangiye kuyagaragariza mu mvugo zabo  zumvikanaga mu matwi zitandukanye .Bamwe bati :” akagaga kagwirira abagabo, abandi nabo ngo turagihushije  sha, ikipe ya rayon ndayikunda ariko inteye agahinda igeze mu marembera……….

Rayon Sport yahatirije ariko biranga ntayabona igitego

Ikipe ya Rayon Sport yakoze iyo bwabaga ngo irebe ko  yakishyura ariko birangira amahirwe atayisekeye , umukino urangira itsinzwe ibitego bibi ku busa 2-0 ari nabyo byavuzwe n’abatandukanye ko bishobora kuba  biyahaye amahirwe ikipe ya APR FC kuzatwara igikombe.

Ikipe ya Rayons Sport  yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 aho inganya na Musanze FC naho APR FC ikaba  ifite amanita 58 inayoboye urutonde  rwa shampiyona.

Uyu mukino wari wahuruje benshi ,aho stade amahoro yakira abagera mu bihumbi 45 ariko yari yakubise yuzuye . Hagaragaragamo abantu b’ingeri zose  baturutse imihanda yose , harimo abagore ,abagabo abana bakuru  ndetse n’abato bari bateruwe n’ababyeyi babo .

APR FC yabanje mu kibuga

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *