Iyo ntaba ndi umuhanzi mba ndi umunyamakuru-Davido
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke, uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko iyo ataza kuba umuhanzi yari kuba umunyamakuru.
Ibi yabivuze mu kiganiro aherutse kugirana na radiyo yitwa 96.1 The Beat yo muri Atlanta, aho yasobanuye impamvu akunda gukora ibiganiro n’itangazamakuru kurusha abahanzi benshi bagenzi be.
Davido yagize ati:
“Nkunda kwamamaza, nkunda kuganira. Abantu benshi ntibazi ko nize kwamamaza (marketing) uretse ubucuruzi (business management). Nkunda kwiyamamaza, nkunda kuvuga. Iyo mba mfite podcast, nari kuyivugiraho iminsi itatu cyangwa ine.”
Yakomeje agira ati:
“Numva ko ari kimwe mu bigize kuba umuhanzi. Abahanzi benshi bakomeye ntibajya bakora ibiganiro n’itangazamakuru, ariko njye ndabikora kuko nshobora kuvuga. Ariko hari abandi batabishaka. Iyo mpuye n’abantu , nkunda kuganira, nkunda kumenya ibintu, nkunda amakuru. Niyo ndi mu rugo mpora nkora ubushakashatsi. Iyo ntaba ndi umuhanzi, nari kuba umunyamakuru.”
Yashoje agira ati:
“Abantu benshi bari mu mwanya wanjye baba bicaye gusa bategereje ko ibintu babibakorera. Hari abambaza impamvu mfite abantu benshi bankurikira ku mbuga nkoranyambaga, ni uko mpora nkora.
“Nzi uburyo Beyoncé akora cyane n’ubwo afite amafaranga menshi cyane.”

Eduque ISINGIZWE

