November 6, 2025

Nyamagabe: Abahinzi bakeneye inama z’abagoronome n’inzobere mu by’ubuhinzi bakava ku mwanya bariho

0
aaaaaaaaaaa

Mu karere ka Nyamagabe, bivugwa ko ari hamwe mu hakenewe ubuhinzi busaba kwitwararika no gukurikiranwa cyane, aho umuhinzi wese aba agomba kubahiriza amabwiriza agenga ubuhinzi kuko ubutaka bwaho bwihariye kubera busharira.

Bamwe mu batuye mu murenge  w’Inkingi babarizwa mu tugari dutandukanye ho mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko bakeneye kwegerwa n’abagoronome  cyangwa inzobere mu by’ubuhinzi, kuko  bahinga kinyamwuga ntibabone umusaruro.

Umwe mu bahatuye yagize ati : ‘’Dukeneye inama cyane , kugira ngo nibura ubuhinzi bukorwe kinyamwuga, abagoronome batwegere  bitari ukubumva mu magambo hirya iyooo …ahubwo batwegere turabakeneye ‘’.

Undi nawe ati “ Dukeneye inama , kuko hari igihe umuntu ahinga ntiyeze , kandi akenshi hari igihe usanga umuntu aba adafite amatungo ngo abone ifumbire abone iyo ashyira mu mirima ye, bikarangira imyaka ye irumbye’’.

Yakomeje avuga ko babura n’ababavugira ngo babe babona iyo fumbire  banagirwe n’izo nama zerekeye ubuhinzi ,akaba ariyo mpamvu bifuza ko ngo agoronome abasanga.

Aha yatanze urugero agira ati :’’ Bikozwe neza byarushaho kutwungura ubumenyi mu bikorwa by’ubuhinzi, urugero nko gukomeza kumenya imikoreshereze y’ifumbire, kujyanisha ubutaka n’imyaka hamwe no kumenya uko tugomba guhangana n’imihindagurikire y’ibihe idutera kurumbya bya hato na hato n’ibindi.

ubuhinzi bukozwe neza kandi bugezweho butanga umusaruro

Yakomeje avuga ko abagoronome nibabegera mu mirima mito bafite bizabafasha kuyibyaza umusaruro bakanahuriza ko bizabafasha kwihaza mu biribwa.

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe NIYOMWUNGERI Ildebrand avuga ko hari gahunda zitandukanye zihari zo gufasha abahinzi kubikora neza kandi kinyamwuga, kuko uretse n’abagoronome kuba babegera hari n’abafashamyumvire mu by’ubuhinzi bakora izo nshingano.

Yagize ati:“Yego, icyo aba bahinzi bavuga  ni ikintu kiza, tugomba gushyigikira ubuhinzi bwiza. Kuko ubuhinzi bugezweho ni ubuhinzi bwa kinyamwuga bukurikiza ubumenyi ‘’.

Yakomeje avuga  ko uko abagoronome ndetse n’abandi bafasha b’agoronome,  nk’abakozi bashinzwe imibereho myiza n’iterambere ku tugari ,ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi, uko begera abaturage  bakabasobanurira uko bahinga ndetse n’imihingire myiza igomba gukurikizwa , hanyuma na bo bakayikurikiza byongera umusaruro.

Ati :’’ Turabizeza kuzabageraho tukareba ibindi bihingwa, tukabereka uburyo tugomba gufatanya mu kwitegura igihembwe cy’ihinga cya C tugiye gutangira”. 

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7)mu indimi z’amahanga, bwagaragaje ko aka karere gakennye kurusha utundi ku rugero rwa 51,4%. Kuba kimwe mu bikorwa abaturage bakesha imibereho ya buri munsi nk’ubuhinzi butagenda neza, bivugwa ko biri mu bitiza umurindi uku kumanuka kw’ubukungu bw’abaturage muri aka gace.

MUTESI Latifah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *