November 6, 2025

GICUMBI :Abakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyacyonga basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

0
noneho rero

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2025 ,abakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyacyonga bakoze urugendo rwo kujya gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kwibohora I Gicumbi, mu rwego rwo kumenya amateka no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubutwari.

MUKAMANA Alphonsine

Alphonsine MUKAMANA ni we usobanura Amateka yo kuri iyi ngoro y’amateka y’Urugamba rwo kwibohora. Yagize ati :’’Aha niho igihugu cyavuye .Iyi ngoro ni iy’abanyarwanda bose ntawuhejwe abato n’abakuru ni nayo mpamvu amateka yo kubohora u Rwanda ari aya buri munyarwanda. Buri wese agomba kuza hano akamenya ibyagezweho n’ubutwari bw’abarwanye urugamba bakaba aribo bagejeje u Rwanda uko ruri ubu , kuko utazi iyo ava atamenya iyo ajya’’.

umuganga Marthe NIYONASABYE

Umwe mu baganga bari bitabiriye uru rugendo  ukiri muto (urubyiruko) witwa  Marthe NIYONASABYE yavuze ko uru rugendo rwamufashije gusobanukirwa neza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze. Yagize ati :’’Byanteye imbaraga zo kurushaho gukunda igihugu cyanjye .Nkaba  nkangurira urubyiruko rugenzi rwanjye kumenya aya mateka  kugira ngo tuzatere imbere mu bumwe no mu mubufatanye.’’

Umusosiyare wa Nyacyonga MUKAKARARA

MUKAKARARA Julienne, umwe mu babyeyi witabiriye akaba ari umusosiyare ku kigo nderabuzima cya Nyacyonga, n’amarangamutima menshi , yagaragaje ko ashimishijwe no gusobanukirwa uko Inkotanyi zashoboye gusezerera ubuhunzi no kugarura ishema mu gihugu. Akanishimira uruhare umugore yagize mu kubohora igihugu nk’uko byasobanuwe na Alphonsine .Yagize ati  :’’Byanteye ishyaka ryo kwigisha abana gukunda igihugu no kurinda ubumwe twagezeho numva aribwo butwari , kandi ko natwe abagore tugomba kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho kugirango natwe  dukomeze kugira uruhare rwo gusigasira umudendezo w’igihugu cyacu.’’

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyacyonga AKAYEZU

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyacyonga AKAYEZU Jean Claude kibarizwa mu Karere ka Gasabo ,umurenge wa Jabana , yavuze ko intego nyamukuru y’urugendo ari ukwigira ku mateka no gusobanukirwa impamvu yo usigasira umutekano n’ibyagezweho ,kandi akavuga ko abona ibyo yifuzaga byagezweho ijana ku ijana.Yagize ati :’’Kuba intwari si amagambo, ahubwo nabonye ko ari ibikorwa  byiza buri wese akora mu buzima bwe bwa buri munsi , yubaka indangagaciro z’igihugu ,hanyuma akabera urugero rwiza abandi bakamureberaho.’’

Ingoro y’amateka y’Urugamba rwo kwibohora I Gicumbi yakira abayigana basaga 1500 buri mwaka, harimo urubyiruko ,ababyeyi, n’abanyamahanga bifuza kumenya amateka y’u Rwanda.

Uru rugendo rwabaye umwanya wo kongera kwiyibutsa ko ibyiza u Rwanda rufite uyu munsi ko byaturutse ku  butwari nk’uko byagiye bigarukwaho  n’uwasobanuriraga abaganga, ubwitange n’ubumwe bw’abanyarwanda , ndetse n’inzira ikomeye banyuzemo ariko bakagera ku ntego bari bariyemeje yo kubaka u Rwanda bashakaga. Aba baganga biyemeje kuguma gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho no kubisangiza abandi.

Andi mafoto yaranze umunsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *