November 6, 2025

U Rwanda mu isura nshya y’ubuziranenge

0
inama yose

Kuri uyu wa mbere tariki 6/10/2025 i  Kigali habereye inama ya Iso ku nshuro ya mbere, ikaba ihuje ibihugu 176 ikaba yakiriye abantu barenga 1000 .

 Ibi bikaba byatumye u Rwanda rugira isura nshya , ku buziranenge no ku bwiza ,  kuko rwerekanye ubushobozi rufite mu guharanira iterambere rishingiye ku  buziranenge no ku bwiza , aho rwakiriye inama mpuzamahanga y’umuryango wa ISO ( International Organisation for Standardization ) yabereye i Kigali.

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke, abashoramari n’abayobozi baturutse mu bihugu bisaga 170, ikaba yagarutse  ku buryo  u Rwanda ruri kwiyubaka nk’igihugu gifite icyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubuziranenge muri Afurika.

Kwakira Iso mu Rwanda byaruhinduriye iyindi sura.

Kwakira ISO Annual Meeting si igikorwa gisanzwe. Ni ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza ko u Rwanda rufite imiyoborere isobanutse, umutekano, n’ubushobozi bwo gutegura ibikorwa mpuzamahanga.

Umuyobozi wa ISO Dr Sung Hwan cho

Umuyobozi wa ISO Dr Sung Hwan cho  avuga ko bahisemo Kigali kubera ko u Rwanda ari igihugu  cyashyize imbere gahunda z’ubuziranenge mu nganda, ubuhinzi, ubucuruzi  ndetse n’ikoranabuhanga.

Icyo bigiye guhindura ku bukungu bw’ u Rwanda

Nk’uko iyi nama igamije gutanga umwanya wo kwerekana ibicuruzwa byo mu Rwanda (Made in Rwanda) ndetse n’ibishya mu bijyanye n’ubuziranenge, hagamijwe kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu ariko byuzuzje ubuziranenge ku bipimo mpuzamahanga.

Sebahizi Prudence Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi yavuze ko kwakira Inama ya ISO i Kigali ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwiyubatse mu bijyanye n’ubuziranenge n’imiyoborere ishingiye ku bipimo mpuzamahanga.

Sebahizi Prudence Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi

Yashimangiye ko iyi nama ari amahirwe yo kugaragaza uko u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye n’ubuziranenge n’ubucuruzi  kuko yanagarutse ku ijambo ko ubuziranenge ari itegeko,kandi rukaba runizewe ku rwego mpuzamahanga.Ibi bikaba ari inyungu ku Rwanda n’abanyarwanda kuko  ubuziranenge atari inyito gusa ahubwo ari  ubuzima bwa buri munsi.

Ku Banyarwanda, bivuze kubona ibiribwa, imiti, n’ibikoresho bifite ubuziranenge ari inyungu . Rwanda Standards Board (RSB) ikaba izakomeza  guhugura abacuruzi n’abanyenganda ku gukoresha ibipimo bya ISO, hagamijwe ko ibicuruzwa byabo byemerwa ku masoko mpuzamahanga nk’iko byagarutsweho n’umuyobozi wa RSB, Raymond Murenzi,

Raymond Murenzi,

Yagize ati:
“Kwakira ISO ni amahirwe adasanzwe. Bidufasha kuganira ku buryo twakomeza guteza imbere ubuziranenge mu gihugu hose no guteza imbere amasoko yacu mu karere n’isi yose.”

 Inama ya ISO iri kubera Kigali yanatangaje gahunda nshya yiswe “Women and Youth in Quality Initiative”, igamije gufasha abagore n’urubyiruko kwinjira mu rwego rw’ubucuruzi rujyanye n’ibipimo mpuzamahanga nabo bakazagiramo uruhare.

Kuva uyu munsi, Kigali si umurwa mukuru w’u Rwanda gusa, ahubwo ni “umurwa w’ubuziranenge” muri Afurika y’u Burasirazuba. Kwakira ISO byahinduye isura y’u Rwanda, byerekana ko igihugu kitakiri mu nzira y’iterambere gusa, ahubwo kigaragaza icyerekezo cyo kubaka ubukungu burambye, bwizewe kandi bufitiye akamaro abaturage bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *