Perezida Paul Kagame yagiriye ikizere abasenateri bane
Kigali, 21 Ukwakira 2025 — Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abasenateri bane bashya, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga iteganya ko kimwe cya gatatu cy’abagize Sena gitorwa n’imukuru w’Igihugu.


Muri abo bagiriwe ikizere harimo Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Evode Uwizeyimana, Dr. Valentine Uwamariya na Alfred Gasana. Babiri muri bo ; Prof. Dusingizemungu na Uwizeyimana bakaba bongerewe manda, mu gihe Dr. Uwamariya na Gasana ari bo bashya binjiye muri Sena.
Dr. Valentine Uwamariya, wigeze kuba Minisitiri mu nzego zitandukanye zirimo Uburezi, uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ndetse n’ibidukikije, agarutse mu nzego za Leta nk’umusenateri.

Akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu by’ubutabire yakuye muri Kaminuza ya IHE-Delft mu Buholandi, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo.
Naho Alfred Gasana we , yigeze kuba Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, nyuma y’igihe kinini ari umudepite mu nteko ishinga amategeko. Mu mwaka wa 2024, akaba yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.

Itegeko Nshinga riteganya ko abasenateri bashyirwaho na Perezida bagomba kuba abantu bafite ubunararibonye, ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu miyoborere y’igihugu. Ni mu rwego rwo kurushaho gutuma Sena ikomeza kugira ubunararibonye mu igenzura ry’imikorere ya Guverinoma no mu kunoza amategeko.
Abasesenguzi bavuga ko aya mazina y’aba bashyizweho , agaragaza icyizere gikomeje gushyirwa mu bayobozi bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye, bikaba bigaragaza ko Sena igiye kurushaho kugira ijwi rifasha mu guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo.

