Ikitezwe ku musozo w’Urubanza rwa Dr Sostene Munyemana
Mu masaha macye asigaye, nyuma y’imyaka 30, harashyirwa akadomo ku rubanza rwa Dr Sostene Munyemana, aho bivugwa ko uru rubanza rwabaye rumwe mu manza ziremereye z’ubutabera mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 .
Me Andre KARONGOZI uhagarariye imiryango y’ababuze ababo n’abashaka indishyi , kuri uyu munsi wa nyuma yasobanuye ko byavuzwe ko uyu mugabo yari afite inshuti nyinshi akundwa , ariko akaba yaragize uruhare rukomeye ku bantu bajyanwe muri Segiteri ya Tumba mu mwaka wa 1994 bagapfirayo dore ko ariwe wari ufite urufunguzo rwa Segiteri kandi atari Konsiye.
Dr Munyemana asobanurwa nk’umuntu wavugaga rikijyana kuko yari afite ubwo bubasha , aho Me Andre yavuze ko Munyemana yari umuntu wari wubashywe cyane muri Tumba. Yagize ati :
“Uyu ugabo yahabwaga urufunguzo rwa Segiteri kandi atari konsiye , ahubwo ari Konsiye urumuhaye kugirango ajye gufungiranamo abantu , aho Dr Munyemana we avuga ko yabaga agiye kubakiza , ariko abo bantu bose bakaba barapfuye.’’
Yakomeje avuga Dr Munyemana yajyaga ku marondo no kwa muganga ngo akize abantu ariko yarabeshyaga, kuko abatangabuhamya benshi bagiye babivuga , banasobanuraga ko ntabwoba yabikoranaga kuko yavugaga rikijyana.
Kuba umuntu mwiza cyangwa umuganga ntibisobanuye kuba inyangamugayo.
Me Andre abajijwe ku byavugwaga ko yari umuntu mwiza, yari umuganga ufite n’inshuti nyinshi ndetse akaba yari afite n’umukozi w’umututsi , yasubije ati :
‘’Kuba yari umuganga , yari afite inshuti nyinshi cyangwa kuba yari afite umukozi w’umututsi ntawe ubihakana, ariko ibyo byose ntibikuraho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Urugero n’uko hari n’abari bafite abagore b’abatutsi ariko bakoze Jenoside. ‘’
Yanongeyeho ko ahubwo abana be batakagombye kugira ipfunwe cyangwa ngo bikange bakwiye kujya baza mu Rwanda kuko ari abanyarwanda bafite uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo.
Yagize ati :’’Aba bana ni ab’u Rwanda .U Rwanda ni igihugu cyabo , baje mu Rwanda ntawabarenganya kuko hari n’abandi bafite ababyeyi babo bakoze Jenoside ariko ubu nib a Minisitiri.’’Ntibakwiye kugira ipfunwe .
Nyuma yo kumva impande zombi Dr Munyemana yahawe umwanya wo kugira icyo yongera ku rubanza, maze afata umwanya muto cyane utarenze iminota 20 agira ati :’’
Nta byinshi nakongeraho gusa ,kuva urubanza rwatangira kugeza ubu nababwiye ko ndi umwere kandi nizeye ubutabera ‘’
Urubanza rwa Dr Sostene Munyemana rwagaragayemo abatangabuhamya batandukanye baturukaga hanze y’u Ubufaransa no mu Rwanda , ku barokotse bagiye banagaragaza ububabare bagize ukaba ari umunsi wa nyuma wo guhumurizwa ariko na none ukaba n’umunsi w’ukuri ku wahoze ari muganga w’abagore i Butare n’umuganga w’igihe kirekire wo mu Bufaransa.
Mu gihe hasigaye amasaha macye ngo urubanza rusomwe Dr Sostene Munyemana yizeye ubutabera ndetse na Me Andre akavuga ko ibisobanuro yatanze yizeye ko byumvikanye neza kandi yizeye abacamanza n’imikorere y’urukiko kuko ari abanyamwuga.
Dr Sostene Munyemana w’imyaka 70, yabaye inzobere mu kuvura abagore I Butare mbere ya Jenoside , anakorera ikiganga mu Bufaransa igihe kirekire, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabuku. Akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 , akaba yari yarakatiwe imyaka 24, kuri ubu ngo akaba ategereje niba igifungo yari yarakatiwe kigumaho cyangwa kikiyongera cyangwa se akagirwa umwere.

