November 6, 2025

Sobanukirwa n’uko indwara y’akadege ifata umuntu

0
close-up-man-holding-heart_23-2148542324

N’ubwo muri ibi bihe bamwe basigaye bavuga ko batagikunda kubera impamvu imwe cyangwa indi, ku bazi neza iby’urukundo  cyangwa bakunze bakanakundwa kandi cyane , bavuga ko urukundo ari indwara nk’izindi kandi ishobora gufata buri muntu ikaba yamwangiriza ubuzima .

Menya bimwe mu bibazo bishobora gutera umuntu kurwara indwara yo gukunda bikabije (Kurwara indege)

1. Umuntu ashobora kugiora ibibazo by’ubwonko bituma abona ko gukundana n’umuntu bya nyabyo bigoranye
(Attachment disorders)

Amarangamutima ajyanye no gukundana hagati y’umuntu n’undi atangira kwirema mu bwana kuko n’umwana muto ashobora gukunda umuntu ariko wenda bitagendanye n’urukundo rwo kubana.

Nk’iyo rero umwana ukiri muto akunze kubona ababyeyi be batumvikana cyangwa badakundana, bituma akurana ubwoba bw’uko nawe byazamubaho aribyo bamwe bita ngo yagigize echec mu rukundo.
Ibi ngibi bitera wa muntu wakuze atyo gufata mugenzi we mu rukundo nk’impfungwa ngo hato atazamusiga cyangwa se agahorana ubwoba n’igishyika ku mutima.

Uko atekereza ibyo byose umubiri we hari ibinyabutabire ukora (chemicals) bigenda byangiza imitekerereze ye kugeza aho biotanze ikintu kinini akaba yanajyanwa mu bitaro.

2. Uburwayi bwo kudatandukanya ibiri ukuiri n’ibiri mu ntekerezo z’umuntu ku giti cye.

Ubu burwayi bwitwa Schizophremia, butuma umuntu yumva ko ikintu runaka ari ukuri n’ubwo byaba atari byo. Umuntu ufite iki kibazo ashobora kwisanga yarwaye akadege (indwara y’urukundo rukabije) aho akunda umuntu akumva byanze bikunze nawe aramukunda, n’ubwo undi ntacyo byaba bimubwiye.

Uyu muntu kandi ashobora gutandukana n’uwo bahoze bakundana ariko agakomeza kumva ko urukundo rugihari uko byamera kose. Ibi rero nabyo bishobora gutera umuntu kugira urukundo rukabije kandi rutari ku gipimo nyacyo.

3. Uburwayi bwo kwishima cyane bikarangira ubabaye cyane (bipolar disorder)

Ubu ni ubundi burwayi bushobora gutera umuntu kurwara indege bukaba nabwo bufata ubwonko, kuko umuntu agira ibyishimo byinshi ariko icyamushimishaga cyarangira cyangwa cyamuva iruhande, akagira umubabaro n’agahinda ku rwego rwo hejuru cyane.

4. Uburwayi bwo kumva ko abandi bantu ntacyo bavuze kuri we

Iki ni ikindi kibazo gikomeye cyane abantu bamwe bakunze kugira aho umuntu yumva ko ariwe wenyine ukora ibintu bizima, abakora nk’ibye nabo akabona ko ari bazima, ariko abanyuranya nawe akabona ari nk’abantu batuzuye ku buryo uba utabasha kumva ko umuntu yakosa nyuma akazikosora.

Ibi nabyo babyita ’Borderline personality disorder’. Bene uyu muntu ufite iki kibazo iyo akunze bishobora kumuviramo gukunda mu buryo budasanzwe, aho ashobora kubona umukunzi we ari umunyamafuti w’ibihe byose agahorana intimba ku mutima kuko aba abona umukunzi we bitamukundira kwisubiraho.

5. Uburwayi bwo mu mitekerereze butera umuntu gusubiramo igikorwa runaka nta mpamvu nyakuri ihari ibimuteye

Iyi ndwara yitwa Obsessive-Compulsory disorder  umuryango .rw uvuga ko uyirwaye bituma ashobora gukora ibikorwa bimwe inshuro nyinshi nta mpamvu ifatika ihari yo kubikora nko guhora ahamagara umuntu akunda, akamwandikira ubutaruhuka bikagera aho bibangamira nyir’ukubikorerwa, yaramuka rero wenda aje online akamubura cyangwa ntasubizwe ku bijyanye n’ubutumwa yanditse akaba yanarakara cyangwa agatera amahane.

Indwara y’akadege  mu mvugo nyarwanda ni ugukunda umuntu mu buryo burenze kuburyo umutima w’umuntu uhorana ubwoba bwo kumutakaza . Mu rwego w’imitekerereze bifitanye isano n’indwara yitwa obsessive love disorder aho urukundo rutakubera ibyishimo ahubwo rukaguhindukira imigozi ikuboshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *