NESA yatangaje ko abakopeye mu bizamini bya Leta 563 bagezweho n’ingaruka ziremereye.
Minisiteri y’uburezi yavuze ko abanyeshuri bagera kuri 563 bakoze ibizaminibya Leta bisoza umwaka bagakopera mu mwaka wa 2025 -2026, impamyabumenyi zabo zateshejwe agaciro.
Ibi byashyizwe ahagaragara mu itangazo ryasohotse ku itariki 19 ugushyingo 2026 ,aho iyi Minisiteri yavuze ko abanyeshuri bagaragayeho uburiganya bwo gukopera bagera kuri 1630 bahamwe n’icyaha bivuye mu iperereza ryimbitswe ryatangiye ku banyeshuri bangana na 1097 bakekwagaho gukopera, haza kugaragara ko abagera kuri 30 batagaragaweho n’ubwo buriganya maze amanota yabo aratangazwa , bituma abakandida bose bose byemejwe ko bakopeye ugera ku 1630, maze abagera kuri 563 bo byagaragaye ko aribo bagize uruhare muri icyo gikorwa maze impamyabumenyi zabo zihita zitetswa agaciro.
Aba banyeshuri batesherejwe agaciro impamyabumenyi zabo ariko hatangajwe ko bagifite andi mahirwe kuko bemerewe guhitamo mu mahirwe yandi bahawe. Babwiwe ko bashobora gusubira mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye cyangwa bakaba bakimukira mu bindi bigo, hubahirijwe amabwiriza agenga kwakira abanyeshuri cg se bakazakora icyo bita candidat libre mu rurimi rw’igifaransa bisobanuye abakandida bigenga.
Minisiteri y’uburezi kandi ikaba yatangaje ibi byashyizweho akadomo nta rindi perereza rizakorwa kuri iki kibazo cyari cyabaye .
Minisieri y’uburezi kandi yavuze ko NESA imenyesha buri unyeshuri bireba iki cyemezo cyafashwe ku giti cye bitarenze uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026 nyuma y’amasaha y’akazi.
Minisiteri y’Uburezi itanagaza ko yiyemeje gusigasira ubunyanagamugayo bwayo n’ubutabera mu bizamini bya Leta kugirango abanyeshuri bakomeze kugira amahirwe yo gukomeza kwiga amashuri yabo.

amahumbezinews.com

