November 22, 2026

ARECO- RWANDA NZIZAirasaba inganda guhagarika ikoreshwa rya Lead mumarangi

0
ifoto 1 (1)

ARECO- RWANDA NZIZA irakangurira inganda zikora amarangi guhagarika
burundu ikoreshwa ry’ikinyabutabire cya Lead, kizwi nka Plomb, kubera uburozi bwacyo
n’ingaruka gishobora kugira ku buzima bw’abantu.

Ubu butumwa bwatangiwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa 43, mu rwego
rwo kwizihiza icyumweru Mpuzamahanga cyo gukumira uburozi bwa Lead (International
Lead Poisoningn Prevention Week), cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “From Detection to
Prevention”, bisobanuye ngo “Kuva ku kumenya aho uburozi buturuka kugeza ku kubukumira”.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2026, habaye ibiganiro nyunguranabitekerezo , bikaba byahuje inzego zitandukanye, zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe
Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), abakora amarangi n’abandi bafatanyabikorwa harimo Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima,
abashakashatsi, imiryango ya Societe Civile n’impuguke zikora ku kinyabutabire cya Lead.

Lead ishobora kwangiza ubwonko bw’abana n’imyororokere

Lead ni ikinyabutabire cy’uburozi gishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, cyane cyane iyo akimaranye igihe cyangwa ahuye na cyo mu buryo buhoraho.

Mu nganda zikora amarangi, iki kinyabutabire cyagiye gikoreshwa mu gufasha irangi kuma vuba, kunoga no kugira ibindi birango byifuzwa n’abakora amarangi. Icyakora, ubushakashatsi n’ubumenyi mu by’ubuzima byagaragaje
ko ikoreshwa ryacyo rishobora guteza ingaruka zikomeye ku bantu.

Umuyobozi wungirije wa ARECO Rwanda Nziza, Balthazar Twagilimana,

Umuyobozi wungirije wa ARECO Rwanda Nziza, Balthazar Twagilimana, yavuze ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye bategura iki gikorwa ,ari ugukangurira abanyarwanda kumenya ububi bwa Lead, by’umwihariko ikoreshwa ryayo mu marangi. Yagize ati:

“Ububi bw’ikinyabutabire cya Lead, bwa mbere, kigira ingaruka mbi cyane ku buzima bw’abana bato kubera ko cyangiza ubwonko bwabo, kikangiza n’imikurire. Kigira n’ingaruka ku bagore batwite, kikangiza ubuzima bw’imyororokere.”

Yanasobanuye kandi ko icyifuzo cya ARECO Rwanda Nziza n’abafatanyabikorwa bayo ari uko iki kinyabutabire kitazongera gukoreshwa mu marangi, bityo buri wese akaba intumwa mu bukangurambaga bwo kugikumira.


Yongeye ati: “Inganda zikora amarangi zigomba kumenya ko icyo kinyabutabire kitemewe kandi cyangiza ubuzima. Icyifuzo cya ARECO
Rwanda Nziza n’abafatanyabikorwa bayo ni uko Lead cyangwa Plomb kitakongera gukoreshwa mu marangi. Twese tugomba kuba intumwa n’abavugizi, tugakora ibishoboka byose kugira ngo iki kinyabutabire
kigende nka nyomberi.”

Twagirimana yavuze ko n’ubwo Lead yagiye ikoreshwa mu gutuma amarangi yumuka vuba cyangwa agira ubundi bwiza bwifuzwa, ikoranabuhanga rimaze gutera imbere ku buryo inganda zishobora gukoresha ibindi bikoresho bitagira
uburozi.

RSB igaragaza uruhare rw’ubuziranenge mu gukumira Lead

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, na cyo kiri mu bafatanyabikorwa bafite uruhare mu kurwanya ikoreshwa rya Lead mu marangi, binyuze mu gushyiraho no kuvugurura ibipimo by’ubuziranenge no gufasha inganda kubyubahiriza.

Inganda zitangiye gukoresha ibikoresho bisimbura Lead

N’ubwo gukuraho Lead mu marangi bisaba guhindura uburyo bumwe na bumwe, inganda zari zisanzwe zikoresha, hari izamaze gutangira gukoresha ibindi bikoresho bitarimo iki kinyabutabire.

Nirere Chantal, wari uhagarariye uruganda rukora amarangi rwa AMACO Paint muri iyi nama, yavuze ko uruganda bahagarariye rutagikoresha Lead, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku ngaruka zacyo ku buzima.


Yasobanuye ko n’irangi rimaze kuma rishobora gukomeza guteza ibyago,cyane cyane ku bana n’abagore batwite bashobora guhura n’umukungugu cyangwa umwuka uva ku bikoresho birimo Lead.Yagize ati:


“Kugeza ubu ntabwo tugikoresha ikinyabutabire cya Lead, kubera ko twagiye dukora ubushakashatsi ku ngaruka z’iki kinyabutabire kuri aya marangi, n’ubwo yaba yumye, n’ingaruka kigira ku bana n’umugore
utwite ushobora guhumeka umwuka uvuye muri icyo kinyabutabire.”

Yavuze ko uruganda rukoresha uburyo bwa Organic butarimo Lead, kandi ko rugenzura ibikoresho rugiye gukoresha kugira ngo rwemeze ko nta Leadirimo.

Nirere yavuze ko bahisemo gukurikiza uburyo bwemewe kandi bwujuje ubuziranenge n’ubwo hari igihe ibikoresho bikoreshwa biba bihenze kurusha ibisanzwe. Yagize ati :

“Twiyemeje kugendera ku buryo bwemewe n’ubwo buhenze, kugira ngo tugendane n’imikorere yemewe kandi ifite ubuziranenge, dutange irangi ryujuje ubuziranenge. Icyo tuzakora ni uguhangana n’ibiciro ku isoko, kuko
byaba byiza gutanga igicuruzwa gihenze ariko cyujuje ubuziranenge.”

Ibi bigaragaza ko guhindura uburyo bwo gukora amarangi bishoboka, ariko bikaba bisaba ko inganda ziteganya ibikoresho bisimbura Lead, zigashora imari mu ikoranabuhanga no mu igenzura ry’ubuziranenge.

Ubufatanye bw’inzego ni ingenzi mu gukuraho Lead ku isoko.

Mu myanzuro n’ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama, hagarutswe ku kamaro ko kongera imikoranire hagati y’inzego za Leta, inganda, imiryango itegamiye kuri Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

ARECO Rwanda Nziza ivuga ko gukuraho Lead mu marangi bidashobora kugerwaho n’urwego rumwe, ahubwo ko bisaba ko buri wese agira uruhare mu kumenya aho iki kinyabutabire gikoreshwa, kugikumira no kugenzura ibicuruzwa biri ku isoko.

Mu ngamba zagarutsweho harimo gukomeza kubukangurambaga, kongera ubushobozi bwo gupima amarangi, gukurikirana iyubahirizwa ry’ibipimo bisanzweho no gufasha inganda kwimukira ku bikoresho bitarimo Lead.

Ibi bizajyana no gukomeza gusangiza amakuru inzego zose bireba, kugira ngo ibibazo bigaragara mu isoko ry’amarangi bibonerwe ibisubizo.

Icyumweru Mpuzamahanga cyo gukumira uburozi bwa Lead cya 2026 cyari ifite insanganyamatsiko igira iti “From Detection to Prevention”, cyibanze ku kumenya inkomoko y’uburozi kugira ngo hafatwe ingamba zo kubukumira,
cyane cyane mu kurinda ubuzima n’imikurire y’abana.

ARECO Rwanda Nziza isanga ko gukumira Lead mu marangi ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kurengera ubuzima bw’abaturage no kubaka isoko ry’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge. Icyifuzo cy’uyu muryango n’abafatanyabikorwa bayo ni uko inganda zose zikora amarangi mu Rwanda zareka gukoresha Lead, zigahitamo ubundi buryo bugezweho
butabangamira ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.

Alphonse


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *