ARECO Rwanda Nziza irasaba ingandaguhagarika ikoreshwa rya Lead mu marangi
Ishyirahamwe ry’Abaharanira Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda, ARECO Rwanda
Nziza, rirakangurira inganda zikora amarangi guhagarika burundu ikoreshwa
ry’ikinyabutabire cya Lead, kizwi kandi nka Plomb, kubera uburozi bwacyo n’ingaruka
gishobora kugira ku buzima bw’abantu.
Ubu butumwa bwatangiwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa 43, mu rwego rwo kwizihiza
Icyumweru Mpuzamahanga cyo gukumira uburozi bwa Lead (International Lead Poisoning
Prevention Week), cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “From Detection to Prevention”,
bisobanuye ngo “Kuva ku kumenya aho uburozi buturuka kugeza ku kubukumira”.
Iki gikorwa cyateguwe na ARECO Rwanda Nziza ku bufatanye n’umushinga Lead Exposure
Elimination Project (LEEP), Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga
Ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) n’Ikigo gishinzwe
ubugenzuzi, kurengera abaguzi (RICA).
Abitabiriye ibiganiro baturutse mu nzego za Leta, harimo abikorera, inganda zikora amarangi, imiryango
itegamiye kuri Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere n’itangazamakuru. Harimo kandi
abahagarariye ibigo bitandukanye birimo Amaco Paint.
Lead ishobora kwangiza ubwonko bw’abana n’imyororokere
Lead ni ikinyabutabire cy’uburozi gishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, cyane cyane iyo
akimaranye igihe cyangwa agihuye na cyo mu buryo buhoraho.
Mu nganda zikora amarangi, iki kinyabutabire cyagiye gikoreshwa mu gufasha irangi kuma
vuba, kunoga no kugira ibindi biranga byifuzwa n’abakora amarangi. Icyakora, ubushakashatsi
n’ubumenyi mu by’ubuzima byagaragaje ko ikoreshwa ryacyo rishobora guteza ingaruka
zikomeye ku bantu.

Umuyobozi wungirije wa ARECO Rwanda Nziza, Balthazar Twagilimana, yavuze ko imwe mu
mpamvu z’ingenzi zatumye bategura iki gikorwa ari ugukangurira abanyarwanda kumenya
ububi bwa Lead, by’umwihariko ikoreshwa ryayo mu marangi.Yagize ati:
“Ububi bw’ikinyabutabire cya Lead, bwa mbere, kigira ingaruka mbi cyane ku
buzima bw’abana bato kubera ko cyangiza ubwonko bwabo, kikangiza n’imikurire. Kigira
n’ingaruka ku bagore batwite, kikangiza ubuzima bw’imyororokere.”
Yasobanuye ko icyifuzo cya ARECO Rwanda Nziza n’abafatanyabikorwa bayo ari uko iki
kinyabutabire kitazongera gukoreshwa mu marangi, bityo buri wese akaba intumwa mu
bukangurambaga bwo kugikumira.
Yongeye ati: “Inganda zikora amarangi zigomba kumenya ko icyo kinyabutabire kitemewe kandi
cyangiza ubuzima. Icyifuzo cya ARECO Rwanda Nziza n’abafatanyabikorwa bayo ni uko
Lead cyangwa Plomb kitakongera gukoreshwa mu marangi. Twese tugomba kuba intumwa
n’abavugizi, tugakora ibishoboka byose kugira ngo iki kinyabutabire kigende nka nyomberi.”
Twagirimana yavuze ko n’ubwo Lead yagiye ikoreshwa mu gutuma amarangi yumuka vuba
cyangwa agira ubundi bwiza bwifuzwa, ikoranabuhanga rimaze gutera imbere ku buryo inganda
zishobora gukoresha ibindi bikoresho bitagira uburozi.
RSB igaragaza uruhare rw’ubuziranenge mu gukumira Lead
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, na cyo kiri mu bafatanyabikorwa bafite uruhare
mu kurwanya ikoreshwa rya Lead mu marangi, binyuze mu gushyiraho no kuvugurura ibipimo
by’ubuziranenge no gufasha inganda kubyubahiriza.
Clement Uwimana, uhagarariye RSB, yasobanuye ko ubuziranenge bushingira ku bipimo
ngenderwaho byemejwe ku rwego rw’igihugu, akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
yagaragaje ko RSB ikorana n’impuguke, inganda, amashuri makuru n’imiryango itandukanye
kugira ngo ibipimo bishyirwaho bishingire ku bumenyi n’ubushobozi bwa tekiniki.
Yasobanuye kandi ko ibipimo ngenderwaho bitaguma uko byashyizweho burundu, ahubwo ko
hari igihe bisubirwamo kugira ngo harebwe niba bigihuye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibikenewe
mu nganda.
Uwimana yagarutse kandi ku ruhare rw’ibipimo by’ubuziranenge mu kurinda ubuzima
bw’abaturage, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’abafatanyabikorwa kugira ngo
amategeko n’ibipimo bisanzweho bishyirwe mu bikorwa.
Yagaragaje kandi ko hakenewe gukomeza ubushobozi bwo kugenzura ibicuruzwa,
gupima ibigize amarangi no gukurikirana isoko kugira ngo ibipimo by’ubuziranenge
byubahirizwe.
Anongeraho ko hakenewe no kongera ubushakashatsi no gukorana n’abafatanyabikorwa kugira
ngo harebwe ibibazo bishobora kuba bitaramenyekana neza ku isoko ry’amarangi.
Inganda zitangiye gukoresha ibikoresho bisimbura Lead
N’ubwo gukuraho Lead mu marangi bisaba guhindura uburyo bumwe na bumwe inganda zari
zisanzwe zikoresha, hari izamaze gutangira gukoresha ibindi bikoresho bitarimo iki
kinyabutabire.
Nirere Chantal, wari uhagarariye uruganda rukora amarangi rwa AMACO Paint muri iyi nama,
yavuze ko uruganda bahagarariye rutagikoresha Lead, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku
ngaruka zacyo ku buzima.
Yasobanuye ko n’irangi rimaze kuma rishobora gukomeza guteza ibyago, cyane cyane ku bana
n’abagore batwite bashobora guhura n’umukungugu cyangwa umwuka uva ku bikoresho birimo
Lead.
yagize ati:
“Kugeza ubu ntabwo tugikoresha ikinyabutabire cya Lead, kubera ko twagiye dukora
ubushakashatsi ku ngaruka z’iki kinyabutabire kuri aya marangi, n’ubwo yaba yumye,
n’ingaruka kigira ku bana n’umugore utwite ushobora guhumeka umwuka uvuye muri icyo
kinyabutabire.”
Yavuze ko uruganda rukoresha uburyo bwa Organic butarimo Lead, kandi ko rugenzura
ibikoresho rugiye gukoresha kugira ngo rwemeze ko nta Lead irimo.
Nirere yavuze ko bahisemo gukurikiza uburyo bwemewe kandi bujuje ubuziranenge n’ubwo hari
igihe ibikoresho bikoreshwa biba bihenze kurusha ibisanzwe.
Ati: “Twiyemeje kugendera ku buryo bwemewe n’ubwo buhenze, kugira ngo tugendane
n’imikorere yemewe kandi ifite ubuziranenge, dutange irangi ryujuje ubuziranenge. Icyo
tuzakora ni uguhangana n’ibiciro ku isoko, kuko byaba byiza gutanga igicuruzwa gihenze
ariko cyujuje ubuziranenge.”
Ibi bigaragaza ko guhindura uburyo bwo gukora amarangi bishoboka, ariko bikaba bisaba ko
inganda ziteganya ibikoresho bisimbura Lead, zigashora imari mu ikoranabuhanga no mu
igenzura ry’ubuziranenge.
Ubufatanye bw’inzego ni ingenzi mu gukuraho Lead ku isoko
Mu myanzuro n’ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama, hagarutswe ku kamaro ko kongera
imikoranire hagati y’inzego za Leta, inganda, imiryango itegamiye kuri Leta
n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
ARECO Rwanda Nziza ivuga ko gukuraho Lead mu marangi bidashobora kugerwaho n’urwego
rumwe, ahubwo ko bisaba ko buri wese agira uruhare mu kumenya aho iki kinyabutabire
gikoreshwa, kugikumira no kugenzura ibicuruzwa biri ku isoko.
Mu ngamba zagarutsweho harimo gukomeza ubukangurambaga, kongera ubushobozi bwo
gupima amarangi, gukurikirana iyubahirizwa ry’ibipimo bisanzweho no gufasha inganda
kwimukira ku bikoresho bitarimo Lead.
Ibi bizajyana no gukomeza gusangiza amakuru inzego zose bireba, kugira ngo ibibazo bigaragara
mu isoko ry’amarangi bibonerwe ibisubizo.
Icyumweru Mpuzamahanga cyo gukumira uburozi bwa Lead cya 2026 cyari gifite
insanganyamatsiko igira iti “From Detection to Prevention”, cyibanze ku kumenya inkomoko
y’uburozi kugira ngo hafatwe ingamba zo kubukumira, cyane cyane mu kurinda ubuzima
n’imikurire y’abana.
ARECO Rwanda Nziza isanga ko gukumira Lead mu marangi ari imwe mu nzira z’ingenzi zo
kurengera ubuzima bw’abaturage no kubaka isoko ry’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.
Icyifuzo cy’uyu muryango n’abafatanyabikorwa bayo ni uko inganda zose zikora amarangi mu
Rwanda zareka gukoresha Lead, zigahitamo ubundi buryo bugezweho butabangamira ubuzima
bw’abantu n’ibidukikije.

Alphonse Munyankindi

