Rwanda :Der Sprachen Hub ikigo cya mbere mu karere gitanga impamyabumenyi mpuzamahanaga z’ikidage n’ amahirwe ku bashaka kujya mu Budage
Mu myaka ishize , bamwe mu bigaga ururimi rw’ikidage bakundaga guhura n’imbogamizi nz’ibizamini mpuzamahanga byabaga bigoye kubona aho bikorerwa ndetse n’ibiciro bikaba byari bihanitse. Der Spranchen Hub /German Language Academy ikaba imaze kuba igisubizo.
Iki kigo kimaze iminsi kigisha ikidage mu Rwanda , kemerewe gutanga ibizami mpuzamahanga bya ECL (European consortium in Modern Languages). Iki kigo kibaye icya mbere muri Afrika y’uburasirazuba gihabwa uburenganzira, kikaba ari igisubizo ku bashaka kujya gukorera mu budage cyangwa kwigayo kuko cyabagabanyirije ingendo.

MWIZERWA Mulisa , Umuyobozi mukuru w’iki kigo , avuga ko guhabwa uburenganzira bwo gutegura no gutanga ibizami bya EUL ari intambwe nziza kandi ikomeye mu gukemura ikibazo cy’ababangamirwaga no kubona impamyabumenyi mpuzamahanga . Yagize ati :
‘’Abigaga ikidage bafataga igihe kinini cyo gutegereza ngo babone ikizami. Bikaba byabasabaga gushora amafranga menshi bakajya hanze kugikorerayo ariko ubu EUL yaje ari igisubizo.’’
Uko amasomo atangwa
Der Sprachen Hub itanga amasomo mu byiciro bitandukanye kuva kuri A1 kugera kuri C1 hifashishijwe uburyo bugezweho, harimo amasomo mu ishuri imbonankubone , kuri murandasi (online) ,e-learning na Hybride( kuvanga online n’ishuri ) abiga nibo bihitiramo uburyo buboroheye bakoresha. Kugeza ubu ishuri rimaze kwigisha abarenga 100.
Ibizamini bya ECL bitegurirwa mu Budage bigakurikiranwa na Kaminuza ya Pecs yo muri Hongrie , bigakorerwa mu Rwanda mu mucyo usesuye.

Gatete Eric ni umwe mu babashije kwiga ikidage muri iri shuri anakorera ibizami bye muri EC L asobanura uburyo yakozemo ikizamini butandukanye n’ahandi yakoze. Yagize ati :
‘’Ahandi iyo utsinze isomo rimwe ugatsindwa irindi ntuhabwa seritifika. Ariko muri ECL isomo watsinzwe rizamura iryo watsinzwe ukabona impamyabumenyi iyo ufite hejuru ya 40% muri buri kiciro , ibi bikongerera imbaraga abanyeshuri zo kudatinya ibizami.
Inyungu ku Rwanda
Uyu muyobozi yavuze kuba ikigo gikora ku rwego mpuzamahanga ni inyungu ku Rwanda kuko bizamura uburezi mu rwego rw’indimi bikanafasha urubyiruko cyane kubona uburambe ku isoko ry’umurimo ndetse ni n’akamaro ku butwererane .Yongeyeho ko kwiga ikidage bizamura amahirwe menshi haba mu myuga , mu buvuzi , ubuhinzi n’ubworozi , tekiniki , amahoteri n’izindi nzego zikenera abakozi ku bwinshi mu budage.
Ibizamini biteganyijwe andi mahirwe ku banyarwanda
Ikizamini cya mbere giteganyijwe ku matariki ya 6-7 Gashyantare 2026 kwiyandikisha kukaba kwaratangiye ku wa 8 Ukuboza 2025 bikazasozwa kuwa 6 Mutarama 2026, bikaba biteganyijwe ko ECL izajya ikorwa inshuro 6 mu mwaka , bikaba bizakuraho gutegereza igihe kirekire nk’uko byari bisanzwe mu bihe byashize.
Der Sprachen Hub imaze gufungura amashami I Kigali bakaba baratangiye tariki ya 1 Gicurasi 2025 bakaba abafite kuva kuri Level ya 1 kugeza kuya 5 kandi bakaba biga mu mashifuti atandukanye kuburyo buri wese yiga igihe yihitiyemo kimworohera kandi ku mafaranga macyeya. Hari kandi ishami rya Huye ndetse na Musanze , hakaba hari no gutegurwa gufungura ishami rishya I Rubavu, kugirango ikomeze kwegereza serivise zayo abazikeneye. Ibi bikaba bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myigishirize y’ururimi rw’ikidage no mu kongerera amahirwe urubyiruko yo kwaguka ku rwego mpuzamahanga.


