September 20, 2026

Imyaka 40 UNICEF ikorera mu Rwanda irishimira intambwe imaze kugeraho mu mibereho y’abana

0
image

Mu myaka 40 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda, UNICEF ivuga ko imibereho y’abana yagiye ihinduka mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, imirire, kurengera abana n’iterambere ryabo, n’ubwo hari ahagikeneye kongerwamo imbaraga.

Ibi byagarutsweho ku munsi w’ejo tariki ya 18 Nzeri 2026, ubwo UNICEF Rwanda yagiranye ibiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 imaze ikorera mu Rwanda.

Insanganyamatsiko yagiraga iti “40 Years for Every Child: The Media’s Role in Shaping the Next Chapter for Children in Rwanda”, hibandwa ku byo UNICEF n’u Rwanda bamaze kugeraho mu myaka 40 ishize ndetse n’ibikwiye kwitabwaho mu myaka iri imbere.

Muri ibyo biganiro, abayobozi ba UNICEF bagaragaje ko hari impinduka zigaragara mu buzima bw’abana, cyane cyane mu bijyanye no kurengera umwana , kubaha uburezi, kubarinda no guteza imbere imikurire yabo.

Bimwe mu byo UNICEF yagezeho :

Impfu z’abana zaragabanutse

Umuyobozi wungirije uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga, yavuze ko kimwe mu bimenyetso bikomeye by’iterambere ari ukugabanyuka kw’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Yavuze ko mu 1992, ku bana 1,000 bavukaga, 175.6 batageraga ku myaka itanu bapfaga.

Kuri ubu uwo mubare waragabanutse ugera kuri 36 ku bana 1,000.

Muntanga yavuze ko kubaho kw’abana ari ishingiro ry’ejo hazaza h’igihugu.

Yagize ati: Niba abana bawe badashobora kubaho, nta hazaza h’igihugu.”

Iyi mibare igaragaza imwe mu mpinduka zikomeye zabaye mu myaka UNICEF imaze ikorana n’u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho n’ubuzima bw’abana.

Uburezi bwatejwe imbere

Mu burezi, UNICEF yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kugeza abana ku mashuri.

Imibare yatanzwe muri ibi biganiro igaragaza ko umubare w’abaiatabira wavuye kuri 47.5% mu 1992 igera kuri 93%.

Muntanga yavuze ko intego itakiri gusa ukureba niba umwana yagiye ku ishuri, ko ahubwo hakenewe no kureba niba umwana akura neza kandi ubushobozi bwe bukiyongera.

Ati: Education is the only vehicle for unlocking the human potential.

Kwitabira ECD byariyongereye

Imibare yatanzwe na UNICEF igaragaza ko umubare w’abana bitabira ECD wavuye kuri 297,021 mu 2020 ugera kuri 1,165,384 mu 2025, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 200%.

Dominic Muntanga yavuze ko ECD itagomba gufatwa nk’ahantu ho gutegurira umwana ishuri gusa, ahubwo ko ari igishoro mu buzima bw’umwana, imirire, uburezi ndetse n’ubuzima bwe bw’ahazaza.

Dominic Muntanga

Yagize ati: “Igishoro gikomeye kurusha ibindi umuntu ashobora gushyira mu hazaza h’u Rwanda ni ugushora imari mu bana.”

Yavuze kandi ko ubushakashatsi bwerekana ko buri dorari rimwe rishowe muri ECD hakiri kare rishobora gutanga inyungu zingana n’amadorari 16.

UNICEF ivuga ko imaze gushora arenga miliyoni 60 z’amadolari muri ECD mu myaka ishize, bikaba byaragize uruhare mu gukurura andi mafaranga arenga miliyoni 150 z’amadolari y’ishoramari ry’abandi bafatanyabikorwa.

Ishoramari mu mwana ritangira mbere yo kuvuka

Muntanga Dominique kandi , yasobanuye ko iterambere ry’umwana ridatangira umwana amaze kuvuka cyangwa ageze mu kigo cya ECD.

Yavuze ko ritangirira ku buzima bw’umubyeyi, imirire ndetse n’ubuvuzi mu gihe atwite.

UNICEF ishyigikira gahunda yo guha abagore batwite multiple micronutrient supplements, zigizwe na vitamini n’imyunyu ngugu bifasha mu mikurire y’umwana ukiri mu nda.

Ati: “Ntabwo bitangira umwana amaze kuvuka. Bitangira kare cyane.”

Kurwanya igwingira bisaba ibirenze ubuzima

UNICEF kandi yagaragaje ko kurwanya igwingira bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Muntanga yavuze ko igwingira rifitanye isano n’imirire y’umubyeyi, uburyo umwana agaburirwa, ubuzima, ubukene, kubona amazi meza ndetse n’imyitwarire n’imigenzereze y’abantu.

Yavuze ko UNICEF itareba igwingira nk’ikibazo cy’ubuzima gusa, ahubwo ko harimo n’imihindagurikire y’imyumvire n’imyitwarire.

Imibare yatanzwe muri ibi biganiro igaragaza ko igipimo cy’igwingira cyavuye kuri 48%, kigera kuri 33%, nyuma kigera kuri 27%.

UNICEF ivuga ko ibyo ikora byagiye bihinduka

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yavuze ko mu myaka 40 ishize ibyo UNICEF yibandaho byagiye bihinduka bitewe n’ibibazo abana bahura na byo .

Umuyobozi wa UNICEF Rwanda Lieke van de Wiel,

Yavuze ko UNICEF yakoze mu nzego zirimo ubuzima, imirire, uburezi, kurengera abana, ubukene ndetse n’ubutabazi mu bihe by’ibiza n’ibindi bibazo bikomeye.

Yatanze urugero ku bijyanye no kurengera abana, avuga ko mu myaka yashize hibandwaga cyane ku bana batakaje uburere bw’ababyeyi no gushaka uburyo bakurira mu muryango ubakunda.

Uyu munsi, hari ibibazo bishya byiyongereyeho, birimo umutekano w’abana ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Muri buri rwego ushobora kubona ko twagiye duhindura ibyo dukora bitewe n’ibikenewe muri buri gihe.”

Abana bafite ubumuga na bo baritabwaho

Mu myaka 40 ishize, UNICEF yanashyize imbaraga mu guteza imbere uburezi bw’abana bafite ubumuga.

Muntanga yavuze ko hari hafi 42,000 by’abana bafite ubumuga bari muri gahunda y’uburezi, muri bo hafi 32,000 bakaba bari mu mashuri.

Yavuze ko hakiri ikibazo cyo kumenya ubumuga hakiri kare.

UNICEF iri gufasha Leta mu kumenya ubumuga hakiri kare, kohereza abana ahakwiye, kunoza uburyo amashuri yakira abana bafite ubumuga no gutanga ibikoresho bibafasha.

UNICEF kandi ishyigikira RISE Programme, igamije kugera ku rubyiruko rurenga miliyoni 1.1 rutari mu mashuri, kugira ngo abavuye mu ishuri babone amahirwe yo gusubiramo uburezi cyangwa kwiga ubumenyi n’imyuga.

Muntanga yagize ati: “Nubwo waba waravuye mu ishuri kubera impamvu iyo ari yo yose, ubuzima bwawe ntibukwiye kurangirira aho.”

UNICEF irizihiza ibyo imaze kugeraho, ariko ikavuga ko urugendo rukomeje

Mu kwizihiza imyaka 40, UNICEF Rwanda ivuga ko hari byinshi byagezweho mu mibereho y’abana, ariko ko hakiri ibibazo bisaba gukomeza ubufatanye n’ishoramari.

Lieke van de Wiel yavuze ko UNICEF ikomeza guhindura ibikorwa byayo bitewe n’ibibazo bishya abana bahura na byo.

Muri ibi biganiro, itangazamakuru na ryo ryasabwe kugira uruhare mu gutuma ibibazo by’abana bimenyekana no guha abana ubwabo umwanya wo kugira ijwi.

Van de Wiel yasabye abanyamakuru gukora inkuru zicukumbuye, izishingiye ku buzima bw’abantu ndetse n’izishingiye ku makuru yizewe, ariko kandi abana bakagira uruhare mu biganiro n’ibikorwa bibareba.

Umuyobozi w’umuryango w’abanyamakuru bakorera mu Rwanda (ARJ) Dan Ngabonziza, yavuze ko kurengera abana atari inshingano ya UNICEF cyangwa Leta gusa, ahubwo ko bisaba uruhare rwa buri wese.

Yasabye ko abana bahabwa umwanya munini mu gutegura no gukora ibiganiro biberekeye.

Ati: “Reka dufatanye. Reka dushyigikirane. Reka dukorere hamwe.”

Mu gihe UNICEF yizihiza imyaka 40 y’ubufatanye n’u Rwanda, imibare yatanzwe igaragaza impinduka zabaye mu mibereho y’abana kuva mu 1992 kugeza ubu, kuva ku kugabanya impfu z’abana, kwagura uburezi, kugeza ku kwagura ECD.

Ariko UNICEF ivuga ko iyo ntambwe ari ishingiro ryo gukomeza gushora imari mu mwana, cyane cyane mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe, kugira ngo abana b’u Rwanda badakomeza kubaho gusa, ahubwo banagire amahirwe yo gukura neza no kugera ku bushobozi bwabo.Umuyobozi wa UNICEF yavuze ko yishimiye ubufatanye  no gushyigikira igihugu cy’u Rwanda mu rugendo rwo gukomeza kwita ku mwana , agira ati :’’

Tugomba gufatanya kubungabunga ubuzima bw’umwana muri iyi si y’ikoranabuhanga , turwanya abatubahiriza uburenganzira bwabo ku mbuga nkoranyambaga , mbese twese nidushyira hamwe ndizera ko urugamba tuzarutsinda dufatanyije na Leta.

Alice Ingabire


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *