May 25, 2026

Kuba umubyeyi byatumye nshimira ababyeyi banjye-Johnny Drille

0
tttttt

Umuhanzi ufite inkomoko muri Nigeria John Ighodaro wamenyekanye nka Johnny Drille yasobanuye byinshi byerekeye kuba umubyeyi.

Mu 2023 tariki 17 Ugushyingo, nibwo uyu muhanzi n’umufasha we Rima Tahini bibarutse imfura yabo y’umukobwa bahaye amazina ya Amaris Esohe Ighodaro.

Mu kiganiro Drille aherutse kugirana n’igitangazamakuru Dose of Society, yasobanuye ko kuba umubyeyi byatumye ashimira ababyeyi be cyane.

Uyu muhanzi yagaragaje ko kuba umubyeyi ari ubunararibonye budasanzwe.

Yagize ati: “Rimwe mu mategeko ngenderaho, ni uko umuryango ari uwambere. Nashoboraga gusiga ikintu icyo ari cyo cyose, aho ari hose mu isi mu gihe umuryango wanjye unkeneye.”

Yakomeje avuga ko umuryango wahoraga umunshyigikiye. buri gihe iyo yabaga yarambiwe ibimuzengurutse, yihutiraga gusubira mu muryango akumva ameze neza.

Yarongeye ati :’’Barahambereye cyane cyane ababyeyi banjye. Inzozi zanjye ni ukubasha kubitaho ,nkanabereka isi.”

Drille yakomoje ku kuba nta bya mirenge iwabo bari batunze , ariko bagakora ibishoboka ngo bamwiteho.



Yagize ati “ababyeyi banjye nta byinshi bari bafite. Ndibuka ko rimwe na rimwe byabaga  bikomeye cyane tudafite icyo kurya, bagakora uko bashoboye kugira ngo babashe kutugaburira. Ubu iyo mbitekereje nibwo menya ko  hari byinshi bari bari kugerageza kuturinda kiriya gihe.”

Kimwe mu bituma yumva neza akazi gahambaye ababyeyi be bakoze ari naho ahera abashimira cyane, ni ukuba nawe uyu munsi ari umubyeyi.


Yabigarutseho muri ubu buryo: “Ubu mfite umukobwa kandi numva neza uko bimera. Kubasha kugira uwo witaho. Ndashimira ababyeyi banjye kuri buri kimwe bankoreye n’abavandimwe banjye. Kwibaruka biguhindurirwa ubuzima mu buryo butangaje.”


Yasoje agira ati ” ntekereza ko ntabivuze byose, ariko nishimira ko mfite ababyeyi babashije kunyitaho cyane cyane muri iyi si igoye gutya.”

Johnny Drille yakoze indirimbo zakunzwe zirimo How are you my friend, Believe me na Wait for me yashyize hanze mu 2017.

Eduque ISINGIZWE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *