June 30, 2026

Abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina hagati yabo bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH

0
IMG-20260629-WA0031

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa yateguwe na ABASIRWA binyuze muri gahunda ya Integreted Community _ Led Monotaring (ICLM) yabereye mu karere ka Musanze , bahakuye ubumenyi  ku bijyanye no kurwanya indwara ya HIV , igituntu ndetse na marariya, mu minsi 2 bahamaze , banahakura ubutumwa bw’ibanze ku kiciro cy’abantu gikunze kugaragaza ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza Virusi itera sida (HIV) .

 Ngabonziza Louis , ushinzwe porogaramu muri NGO Forum on Health  yasobanuriye abanyamakuru ko abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo (MSM_men who have sex  with men) bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza cyane HIV, cyane ko bahura n’imbogamizi zo kubona serivise z’ubuzima zinoze kubera ko bakitinya .

Yagize ati :

‘’Ibi byiciro bishobora kugira ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza virusi itera Sida, kubera ko ababikora babijyamo bishakira amafaranga batitaye ku zindi ngaruka  bakandura ari benshi kandi nabo bakaba bakanduza benshi cyane , dore ko bafite n’ikibazo cyo guhezwa no gutinya kugera kuri serivise ndetse no kuba baba badafite amakuru ahagije ku buryo bwo kwirinda”.

Yasobanuye ko ibibazo bihari atari iby’imiterere y’ubuzima ko ahubwo ari imyumvire iri hasi bamwe bagifite ituma batinya kujya kwivuza hakiri kare .

Louis yanavuze ko hari imbaraga zishyirwa mu kuzamura ubushobozi bw’abatanga serivisi z’ubuzima, kugira ngo bakire neza buri wese uje gusaba ubufasha, hatitawe ku mibereho ye, bityo hakagabanywa inzitizi zituma bamwe batitabira serivisi zo kwirinda no kwipimisha.

Yanagarutse kandi  ku bikorwa birimo gukorwa n’ibigo nderabuzima n’imiryango ikorana n’ubuzima kugira ngo abatanga serivisi bahabwe ubumenyi bwo kwakira no kuganiriza buri wese ushaka ubufasha, nta vangura ,  ndetse anasobanura ko hari uburyo bwo kwirinda HIV burimo gukoresha agakingirizo, kwisuzumisha kenshi ku bafite ibyago byinshi no gukoresha PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) — uburyo bwo gufata imiti mbere yo guhura na virusi kugira ngo igabanye ibyago byo kuyandura.

Displaying IMG_20260625_171601.jpg
Ngabonziza Louis , ushinzwe porogaramu muri NGO Forum on Health.

Inzitizi zo kubona serivise

Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) bugaragaza ko abakora uburaya n’abandi bafite ibyago byo kwandura , bagira amahirwe macye yo kugera kuri serivise z’ubuzima bitewe  n’ivangura basa n’abagirirwa kuko muri sosiyete abantu batari  babakira nk’abantu nk’abandi.

Ku rwego rw’isi uko bimeze

Ku rwego rw’isi UNSAIDS igaragaza ko abantu bo mu byiciro byihariye, bafite ibyago byo kwandura HIV inshuro nyinsho kurusha abandi , bitewe n’uko batabona serivise kuko hari naho bahura n’ivangura ribabuza kwipimisha no kwivuza.

 Uko bimeze mu Rwanda

 Rwanda Biomedical Centre (RBC) igaragaza ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu gukumira HIV binyuze mu bukangurambaga, gukwirakwiza agakingirizo, PrEP (imiti yo kwirinda HIV mbere y’igihe), ndetse n’uburyo bushya bwo kurinda burambye (long-acting prevention).
�� https://www.rbc.gov.rw

Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa basabwe kugira uruhare mu gutanga amakuru ashingiye ku bushakashatsi, arwanya imyumvire iciriritse kandi afasha abaturage kumenya aho babonera serivisi zo kwirinda, kwipimisha no kwivuza nta pfunwe bafite kuko ari ubuzima.

ICLM yagaragajwe nk’uburyo bufasha inzego z’ubuzima kumva ibibazo by’abaturage mu buryo butaziguye, bigafasha kunoza serivisi zitangwa.

amahumbezinews.com


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *