Paris : Ubuhamya n’impaka mu rubanza rw’ubujire rwa Dr Rwamucyo
Urubanza rw’ubujurire rwa Dr Rwamucyo Eugene rukomeje kubera I Paris , ku munsi wa 18 Kamena 2026 , uwo munsi waranzwe no kumva abatangabuhamya bagiye batandukanye, bagiye batanga ibisobanuro ku bihe byabaye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR)mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 no mu gihe yabaga , ndetse hanagaragara impaka ku buryo ibimenyetso n’inyandiko zimwe zishingirwaho.
Mu batangabuhamya bumviswe harimo umuganga wahoze akora muri CHUB ndetse wanigishijwe na Dr Rwamucyo muri UNR. Uyu yavuze ko kuva mu 1990 muri kaminuza hatangiye kugaragara umwuka wa politiki n’amacakubiri ashingiye ku moko. Yavuze ko imitwe ya MRND na CDR yagize uruhare mu gukwirakwiza imvugo n’imyitwarire byakwirakwizaga ubwoba.
Uyu mutangabuhamya yavuze kandi ko mu 1994 yiboneye interahamwe n’abasirikare ba FAR binjira kwa muganga i Kigali bakica abarwayi. Gusa ku birebana na Rwamucyo, yavuze ko yamubonaga nk’umwarimu ukomeye ariko utari umuntu ukunda kuganira cyane n’abandi, kandi ko atigeze amubona agaragaza ivangura mu banyeshuri. Yanashimangiye ko Jenoside itabaye impanuka ahubwo ko yari yarateguwe.
Undi mutangabuhamya wahoze akorana na Rwamucyo muri CUSP i Butare ndetse akaba ari n’uwarokotse Jenoside, yavuze ko mu muryango we abantu barindwi bishwe i Tumba aho bari bihishe. Mu buhamya bwe, yavuze ko Rwamucyo yamubonaga nk’umuntu utuje kandi utagaragazaga imvugo z’urwango, ndetse ko atigeze amenya uruhande rwa politiki yaba yarabarizwagamo.
Mu rukiko kandi humviswe Elevanie Mukamuganga, umugenzuzi mu butabera bw’u Rwanda, wigeze gukora mu itsinda GFTU rishinzwe gushakisha abakekwaho Jenoside bahunze igihugu. Yavuze ko atigeze ahabwa amabwiriza ya politiki mu kazi ke, ahubwo ko ibyemezo byafatwaga n’abashinjacyaha.
Yagarutse no ku kibazo cy’inyandiko za Gacaca, avuga ko zimwe zabitswe ku mpapuro ndetse hari izatabonetse. Mu buhamya bwe yavuze ko Rwamucyo ashobora gushyirwa mu cyiciro cy’abateguye Jenoside hashingiwe ku nshingano yari afite n’urwego rw’amashuri yari afite, ariko asobanura ko atigeze agira uruhare mu gufata ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru ku rubanza rwe.
Impaka zakomeje no ku buhamya bwa Innocent Biruka, wahoze akora iperereza ku ruhande rwa Joseph Kanyabashi mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Yavuze ko mu iperereza yakoreye i Butare atigeze yumva izina rya Eugène Rwamucyo, ariko yemera ko Jenoside yari yarateguwe.
Perezida w’urukiko yibukije ko inkiko mpuzamahanga zigeze kwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe kandi ko hari abayobozi bayigizemo uruhare.
Ku musozo w’iburanisha, urukiko rwagaragaje ko hari ibibazo bikiri gusuzumwa, cyane cyane ku kwizerwa n’imikoreshereze y’inyandiko za Gacaca nk’ibimenyetso.
Urubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugène Rwamucyo rwatangiye ku wa 9 Kamena 2026 i Paris. Rwamucyo yari yarakatiwe imyaka 27 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, mu gihe urukiko rukomeje kumva abatangabuhamya no gusuzuma ibimenyetso mbere yo gufata icyemezo cya nyuma.
Alice INGABIRE

