May 25, 2026

Urubanza rwa Munyemana : Itangazamakuru nk’Intwaro ya jenoside

0
-Journalism image

Mu rubanza rwa Dr MUNYEMANA Sostene ruri kubera I Paris, havuzwemo uburyo itangazamakuru ryabaye intwaro ikomeye yo  kubiba urwango no gutegura ubwicanyi mu  gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi ko byagize n’uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Prof. Alain Verhagen, umwarimu muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles ‘Université Libre de Bruxelles”, wigeze gukorera guverinoma y’Ububirigi, avuga ko mu rugendo yakoreye mu Rwanda  muri Gicurasi 1994 yahasanze ibimenyetso byerekana ko ubwicanyi bwari bwarateguwe neza.

Yavuze ko Abatutsi bahungiraga mu nsegero, ku biro bya Komini no mu mashuri bizeye kuharokokera, ariko bigahinduka uburyo bworoherezaga abicanyi bwo kubageraho ngo babice. Yibukije ko mbere ya Jenoside ibitangazamakuru nka Kangura na RTLM byakwirakwizaga urwango, rigasakaza amagambo y’ivangura n’ibitekerezo byo kurimbura Abatutsi.

 Yatanze urugero rw’ijambo rya Leon MUGESERA ryakomeje gukwirakwiza ubutumwa bwemeza ko Abatutsi bagomba kumarwaho.

Kubwe, avuga ko aya makuru yateguraga imitima y’abaturage mu kwiyumvamo urwango, ku buryo mu gihe Jenoside, abayobozi n’interahamwe basangaga abaturage bamaze kwinjizwa mu myumvire y’urwango.

Ubuhamya bushidikanya bwa Herve Deguine

Nyuma ya saa sita, humviswe ubuhamya bwa Herve Deguine, umunyamateka akaba n’umunyamakuru wahoze akorana na Reporters sans Frontières. N’ubwo yemeye ko yabonye ubwicanyi  bwakorerwaga Abatutsi, yagerageje kugaragaza ko Jenoside itari yarateguwe ahubwo ko ari “umujinya w’abaturage” watewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

Yasobanuye kandi ko urukiko rukwiye kwitondera ubuhamya butangwa n’Abanyarwanda, avuga ko kenshi batavugisha ukuri. Ibi byahise byibazwaho na Maître Richard Gisagara, umwe mu bunganira abarokotse Jenoside, wamwibukije ko ibyo ari amagambo apfobya kandi ko atagaragaza gihamya.

Uruhare rw’itangazamakuru mu rubanza

Ibi biganiro byombi byahurije ku kintu kimwe: uburyo itangazamakuru ryakoreshejwe nk’intwaro ya Jenoside ku ruhande rumwe, ryabaye igikoresho cyo kubiba urwango, gushyiraho urufatiro rw’ubwicanyi no guhindura abaturage abicanyi. Ku rundi ruhande, kugeza ubu haracyari abashaka kurihisha amateka y’impamo bavuga ko Jenoside yabaye nk’impanuka y’ibihe.

I Paris urubanza rwa Dr Munyeman Sosthene rukomeje kwerekana uruhare rw’itangazamakuru, rwemeza ko amagambo n’amakuru bishobora guhinduka imbunda ifite imbaraga zisumba izindi mu gihe rikoreshejwe nabi rishobora kurimbura imbaga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *