Leta ihangayikishijwe n’umubare w’abangavu baterwa inda ukomeje kuzamuka.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Ukuboza, ikigo k’igihugu cy’ubarurishamibare (NISR) cyashyize ahagaragara ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7)maze kigaragaza uburyo umubare w’abangavu ukomeje kuzamuka, ukava kuri 5% ukagera ku 8% mu myaka itanu ishize , ubwo ni (2020-2025).
Mu kiganiro n’itangazamakuru , Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin , yavuze ko Guverinoma ihangayikishijwe n’iki kibazo ,kuko giteza n’ibindi bibazo, harimo guhangayikisha ababyeyi , igwingira ry’abana ndetse kikaneteza n’ikibazo cy’impfu mu gihe aba bangavu baba babyara.
Mu ijambo rye yagize ati :’’Iyo umwana abyaye akiri muto, ubyawe hari igihe avuka atujuje igihe ndetse n’ubyaye akagira ibibazo byo kuba yahasiga ubuzima kuko kwa muganga bijya bigaragara tukabibona , hakinoyongeraho ikibazo cy’igwingira gikunda kugaragara kuri bene aba bana nk’uko imibare ihari ibigaragaza.’’

Iki kibazo Dr Sabin avuga ko Guverinoma igomba guhangana nacyo, kuko imibare yagiye hanze muri iyi myaka itanu ishize, hari ingamba zashyizweho zishobora kuzatanga umusaruro uzatangira kugaragara nko mu mwaka utaha cyangwa ukurikira. Muri izo ngamba yavuzemo ko begerejwe serivise zizajya zibafasha kandi no mu mategeko hakaba harimo ayavuguruwe.

Umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare Murenzi Yvan, yavuze ko ubufatanye ari ngombwa mu nzego zitandukanye kugira bavugutire hamwe umuti urambye w’iki kibazo ndetse n’ibindi bibazo byaba biri mu rwego rw’ubuzima.
Ni mu gihe Minisitiri w’igenamigambi Murangwa Yusuf , yavuze ko mu igenamigambi hagomba kongerwa ingengo y’imari mu gukemura iki kibazo kandi na Guverinoma ikaba izakomeza gushyiramo imbaraga nk’uko biri muri gahunda ya NST2 yo kwihutisha iterambere .

Yagize ati :’’Ibyavuye mu bushakashatsi bitwereka aho dukwiye kongera imbaraga mu gukemura ikibazo , aho twabonye ko abana baterwa inda biyongera ,iki kibazo kigomba kwitabwaho muri gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere urwego rw’ubuzima (NST2).
Hagaragajwe zimwe mu mpamvu zishobora kuba zituma izi nda ziyongera.
Serivise zihabwa ingimbi n’abangavu ntabwo zibanogeye ndetse n’ibibazo byo mu miryango. . Dr Anicet Nzabonimpa yagize ati :
“urubyiruko nta bwisanzure rufite kuri serivise zo kwa muganga .Ikindi ,Minisiteri yasabye ko ibigo nderabuzima bigira ibyumba by’urubyiruko ariko ni hafi ya ntabyo n’aho biri ntibikora neza.’’
Naho ku bibazo byo mu miryango yagize ati :’’ ubwiyongere bwa za gatanya butuma ingaruka ziba ku bana bigatuma bamwe mu bangavu bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina ari batoya.’’
Bimwe mu bisubizo bitangwa n’ impuguke
*Dr anicet NZABONIMPA avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kuva kuri minisiteri kugera ku bafatanyabikorwa, ndetse mu mategeko hakagaragaramo korohereza ingimbi n’abangavu kubona amakuru na servise z’ubuzima bw’imyororokere bisanzuye ndetse bakanabishishikarizwa kuzitabira.
*HDI umwe mu miryango ikora ubukangurambaga n’ubuvugizi ku buzima bw’imyororekere, nawo nyuma yo kubona ukuntu iyi mibare izamuka ,usanga ufite umukoro wo kwongera ubukangurambaga nk’uko byatangajwe na Igihozo Diane ushinzwe amategeko n’ubuvugizi muri uyu muryango.Yagize ati :
‘’Turacyafite urugendo rwo kugera mu turere twose mu nzego zose , ku batanga serivise z’ubuzima bw’imyororekere, maze urubyiruko rukamenya amakuru neza yo kuzigeraho uko bikwiye, bakajya babasha kwifatira n’icyemezo nk’uko abadepite batoye itegeko ryasohotse muri Nzeri 2025 ribareba , rivuga ko ingimbi n’abangavu bagomba kwifatira ibyemezo mu guhabwa serivise z’ubuvuzi ntawe ubaherekeje.
Imibare iva mu bushakashatsi igaragaza uko abangavu batewe inda kuva mu mwaka wa 2020-2025 yerekabna ko ku myaka 15 abayitewe yari 1% , ku myaka 16 baba 2%, ku myaka 16 bariyongera bagera kuri 15,2% bigeze ku myaka 17 biba 16,6%, ni mu gihe ku myaka 18 babaye 12% naho ku myaka 19 barazamuka bagera kuri 20%.
Buri myaka itanu ubushashatsi bwakozwe bwerekanye ko inda zagiye ziyongera, aho kuva mu wa2005 abangavu batewe inda babarirwaga kuri 4% , 2010 bakabarirwa kuri 6%, 2015 bakagera kuri 7%, 2020 bageze kuri 5% uyu mwaka ari nawo ugaragaza ubwiyongere cyane ubu bushashashatsi bukozwe ku nshuro ya 7 bukaba bwaragaragaje ko bazamutse bakaba 8%. Ikindi kibazo kiyongera kuri ibyo ni uko abagera 13% by’abatwaye inda bize amashuri abanza gusa naho 4% bakaba aribo bize ayisumbuye.

