Uko AI iri guhindura akazi k’abagore mu itangazamakuru.
Abanyamakuru b’abagore bari guhugurwa kuri AI bavugako ibafasha kwihutisha akazi kabo ,no kongera umusaruro vuba, ariko bagasabwa gukomeza kubahiriza amahame n’indangagaciro z’umwuga.
Mugihe isi iri mu muvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga Artificial Intelligence(AI) yatangiye kugira uruhare rukomeye mu mwuga w’itangazamakuru, Ku bagore bakora uyu mwuga mu Rwanda, AI si igikoresho kibasimbura ahubwo n’ikibongerera ubushobozi, kikabafasha gukora inkuru nyinshi, zinoze kandi zihuse, ariko hakomeza kubahirizwa amahame agenga umwuga.
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yahuje abagore bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, agamije kubongerera ubumenyi ku ikoreshwa rya AI mukazi kabo ka burimunsi.

Umufashamyumvire w’aya mahugurwa Iribagiza Glory yasobanuye ko AI ari ishami rya Computer Science rifasha imashini kwigana imitekerereze ya muntu hashingiwe kumakuru iba yarahawe.
Yagize ati:“AI ihabwa amakuru bakayigisha uko isubiza. Igusubiza bitewe nibyo wayibajije. AI ishobora kugufasha gukora inkuru vuba, gutunganya amajwi n’amashusho, ariko ntishobora kwikoresha idafite ubwenge bwa muntu.”
Uyu mufasha myumvire yashimangiye ko n’ubwo AI ishobora koroshya akazi, umunyamakuru agomba gukorana na yo mu buryo bwa kinyamwuga, akabanza kugenzura neza amakuru atanga mbere yokuyatangaza.
Yongeye ati:“Utabanje gukora isuzuma AI ishobora kugukoresha amakosa kandi ukazaba ari wowe uyaryozwa nk’umunyamakuru. Niyo mpamvu tugomba kuyikoresha twitonze.”
Yanagarutse kandi ku kuntu u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, aho AI ikoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo: ubuzima,ubuhinzi,ama banki, ubwikorezi no kumasoko yikoranabuhanga(E-commerce), aboneraho gusaba abanyamakuru kuyiga neza kugirango bazayikoreshe mu buryo butazabateza ibibazo mu kazi kabo.
‘’AI ntidusimbura , turuzuzanya’’
Umwe mubanyamakuru ukorera Intego Media House Adeodata Marie Ange ,yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya gusobanukirwa aho AI itangirira n’aho igarukira.

Yagize ati :‘’ Nifuzaga kumenya aho AI itangirira n’akamaro kayo. None menye ko itadusimbura ahubwo twuzuzanya , hari ibyo itashobora gukora twe twakora kandi natwe ikaduha ibyo twananiwe kubona mu buryo butworoheye.’’
Yongeyeho ko AI izamufasha kubona amakuru aturutse mu zindi ndimi zitandukanye , ariko byose hubahirizwa umurongo igihugu kigenderaho.
Kwisanzura no kwiyubaka mu ikoranabuhanga
Kageme Marie Grace umunyamakuru ku Isango Star ,we yavuze ko aya mahugurwa yamuhaye ikizere cyo gukoresga AI , cyane ko hari abayivuga nabi bigatuma bamwe bayitinya.

Yagize ati:“Abagore akenshi turayitinya kubera ibyo bayivugaho. Ariko nasanze ari igikoresho gikomeye ushobora kuvomaho amakuru menshi gusa kidashobora gusimbura amahame y’umwuga.”
Kageme yasobanuye ko AI itamenya amahame y’itangazamakuru ahubwo ari abanyamakuru bagomba kugenzura niba amakuru yubahirije amategeko, aheraho anashimira abateguye aya mahugurwa kuba yarahuje abagore gusa kuko yatumye bisanzura, babaza ibibazo byose bifuzaga nta pfunwe bafite ryo kunengwa cyangwa gusekwa n’abagabo , kuko ngo ko iyo bahuguranywe n’abagabo hari uburyo babatinyamo kuko baba babereka ko babarusha ubumenyi ntibisanzure.
Mu rwego rwo kunoza akazi ke, yavuze ko agiye gutangira gukoresgha porogaramu zimufasha kugenzura aho amafoto yakoreshejwe mu nkuru yaturutse n’aho yafatiwe, kugirango atange inkuru zifite amashusho yizewe kandi asobanutse.
Mu gihe u Rwanda rukataje mu rugendo rwo mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, abagore mu itangazamakuru abagore nabo barakataje mu gutera intambwe zijyanye n’igihe , biyemeza gukoresha AI nk’igikoresho gikomeye mu ikoranabuhanga .
Raporo zitandukanye ,zigaragaza ko ikoreshwa rya AI ku isi rikomeje kwiyongera ku rugero rusaga 35% buri mwaka. Naho mu Rwanda , leta ikaba yarashyize intego y’uko AI ishobora gutanga kugera kuri 6% by’umusaruro mbumbe (GDP) mu gihe kiri imbere nk’uko umusarenews.com yabivuzeho.
Alice INGABIRE

