Musanze: Abageze mu zabukuru barasaba koroherezwa kubona serivisi z’ubuvuzi
Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Karere ka Musanze barashimira Leta y’u Rwanda ku ngamba zashyizweho mu kubafasha kugira imibereho myiza, ariko bakavuga ko hakiri imbogamizi zibangamiye ubuzima bwabo, cyane cyane mu kubona serivisi z’ubuvuzi.
Ibi babigarutseho ku wa 6 Kanama 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru, wabereye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze.
Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imbyino, imikino ndetse n’ibiganiro bigamije kwibutsa uruhare rw’abageze mu zabukuru mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Abageze mu zabukuru bitabiriye ibi birori bashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku buryo bukomeje kubafasha no kubasindagiza mu buzima bwabo bwa buri munsi, by’umwihariko binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza.

N’ubwo bashima ibyo bamaze kugeraho, bavuga ko hakiri ibibazo bigikwiye kwitabwaho kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.
Muri byo harimo imbogamizi bahura na zo iyo bagiye kwivuza, aho bamwe bavuga ko gutonda umurongo no gutegereza igihe kirekire ku bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro bibagora bitewe n’ubusaza.
Bucyana Bernald, uhagarariye umuryango w’abari mu kiruhuko cy’izabukuru n’abakuze mu Rwanda (ORPAR), avuga ko hakwiye gukomeza gushakwa uburyo bworohereza abageze mu zabukuru kubona serivisi z’ingenzi, cyane cyane iz’ubuvuzi.
Ati: “Abageze mu zabukuru bafashwe neza, kuko natwe twafashijwe muri gahunda zitandukanye, zirimo nka Girinka. Abakorera Leta na bo barazigamiwe, bityo muri rusange tukaba tubayeho neza.”
Yakomeje avuga ko, n’ubwo abageze mu zabukuru bafashwa kandi bakitabwaho, bagifite imbogamizi iyo bageze ku bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro gushaka serivisi z’ubuvuzi, kuko batonda umurongo nk’abandi kandi akenshi baba batagifite imbaraga zo gutegereza igihe kirekire.
Ni yo mpamvu yifuza ko hashakwa uburyo bwihariye bwo kubitaho, cyane cyane mu gihe bagiye gushaka serivisi z’ubuvuzi, kugira ngo babashe kuzihabwa mu buryo bwihuse kandi buborohereza.
Ubuyobozi busaba abageze mu zabukuru gukomeza kwita ku buzima
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yibukije abageze mu zabukuru ko na bo bakwiye gukomeza kugira uruhare muri gahunda za Leta, anasaba abakiri bato gukomeza kubasindagiza no kubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Ibyo twagezeho n’Igihugu cyacu cyagezeho, tubikesha mwebwe. Nk’uko bavuga ko hariho ndinda mwana na ndinda mubyeyi, natwe aha ni ahacu kugira ngo ibyo byagezweho tubisigasire.
“Ku bageze mu zabukuru, kuko bakunze kwibasirwa n’indwara zitandukanye, ni byiza ko twita ku buzima bwacu hakiri kare. Tugomba gukora siporo, kurya indyo yuzuye kandi tukirinda kunywa ibisindisha, kugira ngo tubashe kubaho neza no mu gihe cy’izabukuru.”
Yakomeje kandi asaba urubyiruko kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza, kugira ngo nibagera mu zabukuru bazabe bafite aho bakura ubushobozi bwo kwitaho no gukemura ibibazo byabo, badategereje buri gihe ko hari abandi babafasha.
Yanasabye abato gusigasira no kwita ku babyeyi babo, kuko na bo babitayeho bakiri bato. Kububaha, kubitaho no kubafasha mu gihe bageze mu zabukuru, yavuze ko ari umuco mwiza kandi ko ari inshingano bafite nk’abana babo.
Hatanzwe ubufasha ku bageze mu zabukuru batishoboye
Uyu munsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubunararibonye bw’abageze mu zabukuru, umusingi w’iterambere rirambye.”
Muri ibi birori, abafatanyabikorwa batanze amafaranga ibihumbi 300 yo kwishyurira abageze mu zabukuru batishoboye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Hatanzwe kandi ibiribwa ndetse n’amatungo magufi, mu rwego rwo gufasha bamwe mu bageze mu zabukuru bafite amikoro make kongera ubushobozi bwo kwitunga.


Abitabiriye ibi birori basabye ko ubufasha n’ingamba zo kubafasha bukomeza, cyane cyane mu kuborohereza kubona serivisi z’ibanze no kugira imibereho iboneye mu zabukuru.

amahumbezinews.com

