Nduba : Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Butare bishatsemo ibisubizo
Abaturage bo mu Kagari ka Butare, mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, bagaragaje intambwe bamaze gutera mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, bashimangira ko umutekano bafite ubafasha kwishyira hamwe no gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije.

Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri aka kagari, yabereye mu gace kazwi nk’akabyiniriro kagarutsweho na chair person w’aka kagari aho yagize ati :”“I Butare, i Butetabagore, i Buvomabagabo.”
Muri iyi nteko rusange, abanyamuryango basuzumye ibyo bagezeho, ibibazo bigihari n’ingamba zo gukomeza guteza imbere imibereho y’abaturage. Bagaragaje ko kuba bishakamo ibisubizo, bagafatanya kandi bagaharanira iterambere, bifitanye isano n’umutekano igihugu gifite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butare……. yakiriye abayobozi bitabiriye iyi nteko, barimo Nduwayo Viateur, Perezida wa Ngengamyitwarire muri ku rwego rw’umurenge, Umutoni Angélique, ushinzwe guhuza ibikorwa muri aka kagari, ndetse na Perezida wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Nduba, wari umushyitsi mukuru n’abandi.
Ubuvuzi, amashanyarazi n’uburezi mu byishimirwa n’abaturage
Mu byagarutsweho nk’intambwe imaze guterwa, harimo serivisi z’ubuvuzi, aho aka kagari gafite poste de santé n’ikigo nderabuzima. Ibi bifasha abaturage kubona aho bahera bashaka serivisi z’ubuvuzi, hakurikijwe aho serivisi bakeneye zitangirwa.
Mu bijyanye n’amashanyarazi, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyura bagaragaje ko bishatsemo ibisubizo kugira ngo babone umuriro w’amashanyarazi, aho kuwutegereza gusa nk’ikintu kizabageraho binyuze mu zindi gahunda.
Abaturage bavuga ko kuba bafite umutekano bibafasha gutekereza ku bibazo byabo no gufatanya kubishakira ibisubizo.
Mu burezi na ho, Akagari ka Butare gafite ishuri ribanza, amashuri y’inshuke n’amarerero y’abana bato. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari yavuze ko amarerero yiyongereye, akava kuri atanu mu mwaka ushize akagera ku icyenda ubu, bikaba bigaragaza intambwe mu kwita ku bana bato.
Ibi bikorwa byagarutsweho mu nkingi z’iterambere zirimo imibereho myiza, ubukungu, imiyoborere myiza n’ubutabera.
Imibereho myiza: Abana bari mu mirire mibi bagabanutse
Mu mibereho myiza, ubuyobozi bw’Akagari ka Butare bwagaragaje ko bushimira intambwe imaze guterwa mu kurwanya imirire mibi y’abana.

Ushinzwe imiyoborere myiza muri aka kagari yavuze ko mu kwezi gushize bari bafite abana babiri bari mu mirire mibi, ariko ko ubu bakize. Yashimangiye ko intego ari ugukomeza gukurikirana imiryango kugira ngo abana batongera kugwa mu mirire mibi.
Ibi bisaba ubufatanye bw’inzego z’ibanze, ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa mu kwita ku buzima bw’abana no gukumira ibibazo bishobora kubangamira imikurire yabo.
Ubuhinzi n’ubworozi bikomeje kuba inkingi y’ubukungu
Mu rwego rw’ubukungu, abaturage ba Butare bakora ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi.
Ushinzwe imiyoborere myiza muri aka kagari yanavuze ko bahinga umuceri mu gace ka Kidahe, imboga, urutoki n’ibindi bihingwa bifasha mu gutunga ingo no kwinjiza amafaranga.
Mu bworozi, yavuze ko aka kagari gafite inka 531 zororerwa mu biraro n’ihene 615. Yongeyeho ko hari n’intama, ingurube n’amatungo magufi arimo kubarurwa.
Ku bijyanye n’amazi, abaturage bafite ibigega n’amavomo rusange, ariko ubuyobozi bukaba bukorana na WASAC mu gushaka uko amazi meza yarushaho kugera ku baturage bose.
Yavuze kandi ko imidugudu yose igize aka kagari ifite amashanyarazi.
Ikindi gikorwa abaturage bihayeho umuhigo ni ugusana ikiraro kibahuza n’Umurenge wa Bumbogo. Iki kiraro cyari cyarangiritse, ariko abaturage bahisemo gufatanya mu kugisana kugira ngo boroherezwe ubuhahirane n’ingendo.
Ubuyobozi bw’aka kagari bwavuze ko imirimo yo kugisana yari igeze kuri 80% mu gihe cy’iyi nteko rusange.
Ubutabera: Ibibazo byakemuwe bitageze mu nkiko
Mu bijyanye n’ubutabera, Akagari ka Butare kavuga ko gakoresha inzego zegerejwe abaturage n’Inshuti z’Umuryango mu gufasha abaturage gukemura amakimbirane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari yavuze ko mu mwaka ushize bakiriye ibibazo 15, byose bigakemurwa bitabaye ngombwa ko bijyanwa mu nkiko.
Yagaragaje ko ibibazo bishingiye ku butaka biri mu bikunze kugaragara, ariko ko inzego zibifite mu nshingano zikomeza kubikurikirana no gushaka ibisubizo.
N’ubwo hari ibyo abaturage bishimira, ubuyobozi bwagaragaje ko hakiri imbogamizi zijyanye n’ibikorwaremezo by’inzego z’ibanze. Kugeza ubu, Umudugudu wa Kigabiro ni wo ufite ibiro, mu gihe hakiri gushakwa uburyo n’indi midugudu yagira aho gukorera kugira ngo serivisi zirusheho kwegerana n’abaturage.
Ubwisungane mu kwivuza: Abaturage biyemeje gufashanya
Ikindi kibazo cyagarutsweho ni ukwishyura ubwisungane mu kwivuza, aho ubuyobozi bw’aka kagari bwavuze ko abari bamaze kubwishyura bari kuri 56%.

Ubuyobozi bwagaragaje ko hari ingo 194 zari zatanze amafaranga atuzuye. Bwavuze ko n’ubwo umuntu yaba asigaje amafaranga make, atabarwa nk’uwujuje ubwishyu busabwa.
Umuhigo w’aka kagari ni uko abaturage bose bazaba bishyuye ubwisungane mu kwivuza mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari, kizasoza ku wa 31 Ukuboza 2026.
Muri iyi nteko rusange, habayeho igikorwa cyo kuremera abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, aho bamwe mu baturage n’abayobozi b’ibikorwa bitandukanye bitanze kugira ngo bafashe abadafite ubushobozi.
Ikimanitegetse Gloriose yatanze amafaranga y’u Rwanda 50.000 yo gufasha abatishoboye kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Yavuze ko yabikoze abikesha ibyishimo aterwa n’umutekano, watumye ashobora kujya gushakisha imibereho kandi akagaruka agasanga abana be bari amahoro.

Yagize ati: “Tudafite umutekano, ibi byose ntitwabigeraho.”
Umuyobozi wa koperative COIBU ikora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro na we yavuze ko yatanze amafaranga 50.000 yo gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza.
Abagore bitabiriye iyi nteko bamwakiranye amashyi, bagaragaza ko ibikorwa by’abagabo bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bibafasha mu mibereho y’ingo zabo.
Ligan na we yatanze ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 10, mu gihe Musengamana Ezechiel, umuyobozi w’ikigo cy’ishuri kiri muri aka kagari, yatanze ubw’abantu 33. Uwurugori Claudine na we yatanze amafaranga 5.000.
Umuyobozi bw’ishuri rya MUSTARD SEED ACADEMY niwe wishyuriye abantu benshi ubwishingizi bwo kwivuza mutuel aho yatanze ibihumbi 115000fr akishyurira abageze kuri 33.

Yagize ati :” Ibi tubikora kuko dukunda igihugu cyacu kiduha umutekano usesuye”.
Abatanze ubwisungane mu kwivuza bagaragaje ko gufashanya no kwita ku batishoboye ari bumwe mu buryo bwo kubaka umuryango ubereye buri wese, aho abantu bashobora gufashanya n’ubwo baba badahuje imiryango.
Perezida wa FPR Inkotanyi muri Nduba asaba abaturage gukomeza guharanira iterambere
Mu ijambo rye, Perezida wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Nduba yashimiye abaturage ba Butare ku bwitabire, imyambarire n’imbyino byaranze igikorwa, avuga ko byagaragazaga ko bari baje biteguye.

Yibukije abanyamuryango ko inteko rusange ngarukamwaka ari umwanya wo kwisuzuma, kureba ibyo biyemeje kugeraho no gusuzuma niba imihigo bashyizeho yaragezweho.
Ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko ku rwego rw’umurenge bari kuri 56%, ariko ko yizeye ko umubare uzamuka bitewe n’abaturage bitanze bagafasha abatishoboye.
Yagarutse kandi ku muco w’Abanyarwanda wo guhurira hamwe bagahiga ibyo bazakora, avuga ko uyu muco ukwiye gukomeza gushingirwaho mu guharanira imibereho myiza, iterambere no kubaka ubumwe.
Yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwimakaza indangagaciro zo kuba umwe, kureba kure no kugira ibitekerezo bigari, ndetse no kubazwa inshingano.
Yavuze ko ibikorwa bitandukanye u Rwanda rwagiye rwakira ku rwego mpuzamahanga bigaragaza ikizere n’amahoro igihugu gifite, anashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubaka iterambere ry’igihugu.
Butare yitegura amatora y’inzego zegerejwe abaturage
Akagari ka Butare kagizwe n’imidugudu itandatu n’amasibo 52, kakaba gatuwe n’abaturage 5.598.
Ubuyobozi bwagaragaje ko aka kagari gafite abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 2.854, biteganyijwe ko bazitabira igikorwa cyo gutora inzego zegerejwe abaturage kizaba ku wa 24 Ukwakira 2026.
Abaturage bavuga ko ibikorwa bagezeho mu buvuzi, amashanyarazi, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi ari intambwe ibatera imbaraga zo gukomeza gufatanya no gushaka ibisubizo by’ibibazo bigihari.
N’ubwo hakiri imbogamizi zirimo kugeza amazi ku baturage bose, gusana ibikorwaremezo no kongera umubare w’abishyura ubwisungane mu kwivuza, ubuyobozi n’abaturage bavuga ko gukorera hamwe ari imwe mu nzira zo gukomeza guteza imbere Akagari ka Butare.
Andi mafoto yaranze umunsi.







