Safari Madjaliwa yatangiye gukurikiranwa ku iyicwa ry’Abatutsi INyanza
Nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu Rwanda, umunyarwanda uzwi ku izina rya Safari Madjaliwa ari kuburanira i Paris mu Bufaransa aho akurikiranyweho kugira uruhare ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni ibyaha bivugwa ko yakoreye kuri bariyeri yo ku Bigega ahazwi nko kwa “Premier” ndetse
n’ibitero byahitanye abo mu muryango mugari w’abakono bo mu gace ka Nyanza.
Tariki ya 17 Ugushyingo 2026 nibwo mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Safari Madjaliwa, wahoze ari
umucuruzi uciriritse I Nyanza, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Uyu Safari ukurikiranyweho ibyaha bya Genoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, kuri ubu ufite imyaka 61 y’amavuko, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu 1994, by’umwihariko kuri bariyeri yo ku Bigega ahitwaga kwa Premier, aho bivugwa ko abantu benshi bicishijwe imbunda n’imihoro.
Iyi dosiye ntigaragaza gusa kumenya uwishe umuntu ku giti cye, ahubwo ngo inagaragaza ko bariyeri zari zarahindutse uburyo bwo kugenzura abaturage no kumenya abatutsi ngo babashyire mu mubako y’abicaga.
Mu Rwanda hirya no hino mu 1994, hashyizweho amabariyeri yabuzaga abantu gutambuka batabanje kubagenzura, bituma ziba igikoresho gikomeye mu gushyira Jenoside mu bikorwa, kuko icyo gihe
abanyarwanda bagiraga indangamuntu zibagaragazaga ubwoko bwabo, bityo bigatuma abari kuri bariyeri bamenya abatutsi abo ari bo.
Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru “Le Monde” tariki ya 17 Ugushyingo 2026, hatangajwe ko kuri bariyeri yo kwa “Premier” yari ku Bigega i Nyanza hiciwe Abatutsi benshi hakoreshejwe imbunda
n’imihoro. Iyo bariyeri yari iri hafi y’urugo rwa Safari Madjaliwa, ikaba yari yaritiriwe umusirikare witwaga Moise Nyandwi, wari uzwi ku izina rya Premier.
Mu ibazwa rya Safari, yemeye ko yagiye kuri iyo bariyeri kuva tariki ya 22 Mata 1994, ariko akavuga ko yahabeshwaga n’igitutu yashyirwagaho n’abari bayiriho, akavuga ko ngo iyo aramuka atayigaragayeho yari gufatwa nk’ushyigikiye abanzi b’igihugu muri icyo gihe.
Uyu mugabo ahakana ibi kandi abatangabuhamya bagaragajwe mu iperereza bavuga ko bamubonye kuri iyo bariyeri afite inkoni, imbunda , umuhoro kandi akaba yarakoraga nk’uwungirije Moise Nyandwi , agatanga amabwiriza yo kwica abatutsi n’abana . Ibi bikaba ari ibimenyetso bigomba gusuzumwa n’urukiko ku bimenyetso n’ubuhamya byatanzwe.
Safari yahakanye uruhare mu bwicanyi n’’ubwo abatangabuhamya bamushinja uruhare yagize kuri bariyeri yo ku bigega, Safari ahakana ko nta mututsi yigeze yica ko no kujya kuri bariyeri byari itegeko ariko ko ngo ntawahiciwe. Ndetse anavuga ko ngo yageze aho abakono bari batuye ariko agiye kuhafata umwana yakijije akamusigira abagore ngo bamwiteho.
Kuri dosiye y’abakono bivugwa ko bagabweho ibitero bigahitana benshi, raporo y’iburanisha rya mbere yatangajwe n’umuryango Collectif Des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) igaragaza ko urukiko rwayishyize mu by’ingenzi rugomba gusuzuma ku ruhare rwa Safari ndetse no ku iyicwa rya Ladislas Mwenerengwe. Iyi raporo kandi yagaragaje ko ko abantu 204 biyemeje kuba abaregera indishyi ku giti cyabo, hiyongeraho imiryango itandatu irimo CPCR na IBUKA France, ndetse n’indi miryango iharanira ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.
Safari Madjaliwa yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 muri 2007 na Gacaca adahari. Yageze mu Bufaransa muri 2009, ahabwa ubuhungiro muri 2017 ari naho muri uwo mwaka inzego z’u Rwanda zamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi. Mu 2019, u Rwanda rwasabye ko yoherezwa kuburanishwa mu Rwanda, ariko u Bufaransa ntibwemera icyo cyifuzo. Ku wa 6 Ukuboza 2024, hafashwe icyemezo cyo kumwohereza mu rukiko kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ku barokotse Jenoside n’imiryango yabuze ababo, urubanza rushobora kuba andi mahirwe yo gutanga ubuhamya no gusobanura amateka y’ibyabereye mu gace ka Nyanza.
Biteganyijwe ko urubanza rwa Madjaliwa SAFARI ruzapfundikirwa taliki ya 18 Ukuboza 2026.
amahumbezinews.com

