April 16, 2026

“Fata umwana wese nk’uwawe”-Abanyarwanda bahamya ko urukundo ruruta amaraso

0
migeprof

Kuri ULK ku Gisozi, kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025 , habereye ibirori by’umunsi mukuru wa Malayika Murinzi, ufite insanganyamatsiko igira iti :’’Fata umwana wese nk’uwawe’’. Ni umunsi wahurije hamwe ba Marayika Murinzi, inzego za Leta , abafatanyabikorwa n’abaturage, bose bishimira uruhare rwo kurera abana batari ababo, ariko bakabahindura ababo mu buryo bwuzuye.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Console UWIMANA yashimiye ba Malayika Murinzi ku bikorwa by’indahyikirwa no kwita ku mwana batagamije inyungu.

Yagize ati :”Turabazi ni ababyeyi barangwa n’impuhwe n’urukundo”. Nshimiye kandi Leta iyobowe na Perezida Paul KAGAME ku ngamba zafashije abana b’imfubyi , kubona imirayango ibitaho , binyuze muri politike  ishyira imbere uburere n’imibereho myiza  by’umwana’’.

Ariko nanone  yanaboneyeho kwibutsa ko hari a’’hakigaragara ihohoterwa rikorerwa abana, abasambanywa, imirire mibi guta ishuri no kwishora mu biyobyabwenge, asaba buri wese kugira uruhare mu gukemura ibyo bibazo.

Yongeye ati “Dukwiye gusubira ku muco nyarwanda, aho umwana wese yarerwaga nk’uw’umuryango wose.

Assumpta Umuyobozi mukuru wa NCDA

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Assumpta INGABIRE yashimiye ababyeyi bafata inshingano ziremereye, agira ati, :” Muha abana  urukundo rwa kibyeyi n’ikizere cyo kubaho kandi batekanye.’’

Umuyobozi mukuru wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza ,yashimiye NCDA  kuba yarateguye uyu munsi mwiza wo guha agaciro aba babyeyi barera abana nk’abibarutse. Ati ;’’Wite ku mwana wese nk’uwawe , kubivuga biroroshye  ariko iki gikorwa  kiraremereye ariko cy’urukundo’’.

UWAMBAJEMARIYA Vilgenie wo mu karere ka Gisagara, ni Malayika Murinzi wita ku mpanga zavutse nyina agahita apfa., yavuze ko n’ubwo afite ubushobozi bucye, urukundo abafitiye ruruta byose.

UWAMBAJEMARIYA Vilginia

Avuga anyuzwe cyane ,Yagize ati “Nabafashe bakivuka mbashyira ku ibere ntaraherukaga konsa ntizeye ko amashereka azaza, baguma gukina n’ibere amashereka arashyira araza. Ubu bafite imyaka ine , bameze neza, ariko bazi ko ari njye mama wabo, kuko bakiri bato ntawurababwira uko byagenze, n’ubu baracyanyonka rwoze biteteye bishimye , barankunda cyane.’’

Paul SAFARI

Jean Paul SAFARI wo mu karere ka Gasabo yavuze ko ari umwe mu nshuti z’umuryango ,ariko nawe akaba afite umwana arera.Yagize ati :”Uyu munsi ni n’uw’ibyishimo n’ishema . Turashimira Leta n’abafatanyabikorwa baduha imbaraga zo kudacogora urugamba twiyemeje nk’ababyeyi barerera u Rwanda rw’ejo hazaza.

Ni mu gihe BENENGANJI Fenias umwe mu bahagarariye ba Malayika murinzi   waturutse mu karere ka Burera ho mu Majyaruguru, yasabye ko ba Malayika Murinzi bahuzwa  n’abana barera mu mahugurwa abafasha kunoza ishingano zabo . Yagize ati :“Dukeneye intego imwe , duhuze umugambi n’ubufatanye buhoraho’’.

Abanyeshuri bagaragaje amarangamutima y’ibyishimo  binyuze mu mbyino n’indirimbo, zigaragaza urukundo ku mwana wese.

Umunsi wasojwe abana bishimye bahabwa ifunguro ryuzuye, abantu babyina berekana ko kuba Malayika Murinzi ari ishema atari inshingano gusa.

Malayika Murinzi ni gahunda yatangijwe na Jeannette KAGAME mu 1997 ku Nsanganyamatsiko igira iti :” Fata umwana wese nk’uwawe ikaba ikigenderwaho kugeza ubu.Ikaba yitabiriwe n’uturere 30, ba Malayika Murinzi bose bakaba basanga 4000 mu gihugu cyose.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *