April 16, 2026

MUSANZE –MUTSI : RUTF n’imishinga y’imirire birimo guhindura ubuzima bw’ababyeyi n’abana

0
vrai rutf

Mu cyumweru gishize umunyamakuru w’amahumbezinews.com yagiye mu  karere ka Musanze mu murenge wa Mutsi , munsi y’imisozi ya Nyakinama , hahora hagera umuyaga mucye wo ku Gisenyi, uhumuriza abatuye iki gice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda ,ako gace gahumura amahumbezi ,hari n’urugamba rukomeye ruri kurwanywa: urugamba rwo guhashya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Umunyamakuru akinjira mu kigo nderabuzima  cya Nyakinama yasanze akanyamuneza ku bakozi n’ababyeyi bitabiriye gahunda zitandukanye z’ubuzima.

Abari baje guhabwa serivice zitandukanye mu kigo nderabuzima

UWINGENEYE Florence,Umuyobozi w’iki kigo yavuze kuri service batanga n’uburyo bazitanga. Yagize ati :’’ Uko mubibona hano dutanga service zitandukanye zituma umuntu agira ubuzima bwiza; tugira intungamubiri nyinshi duha abana bagaragayeho imirire mibi , ndetse n’abakuze bagize ikibazo cy’imirire mibi  ihutiyeho. Tugira RUTF , amata, shisha kibondo, sosoma…. Byose dutanga tugendeye ku bipimo ngenderwaho tukabikora ku gihe kandi dukurikije amabwiriza duhabwa na  NCDA.

LUTF nk’umuti : Si ikiribwa gisanzwe.

RUTF ni ibiribwa  bikungahaye ku ntungamubiri, bipfunyitse mu makarito, bitangwa ku bana bageze ku rwego rukabije rw’imirirre mibi ( bazwi nk’abari mu mutuku).Ni icyemezo kidasanzwe nk’uko UWINGENEYE abivuga,’’ hari umwana ubifata agahita ajya mu cyatsi mu byumweru bibiri gusa.’’

Mu minsi micye  ishize abana bageraga kuri 350 bamaze guhabwa izi mfashanyo. Abandi bahabwa amata , abandi bahabwa shisha kibondo-intungamubiri zitandukanye zitangwa bitewe n’uko umuntu ameze.Shisha kibondo irimo amoko abiri; ihabwa  abana bato guhera ku mezi atandatu, n’indi ihabwa abagore batwite.Iyi ikaba itangwa hakurikijwe amabwiriza ya NCDA ariko RUTF yo igatangwa nk’umuti , ibi bikaba byaragarutsweho na UWINGENYE Florence.

Akarima k’igikoni, inkoko n’inyigisho ku babyeyi : Guhindura umuryango si ibiribwa gusa .

Si ibyo kurya bifasha gusa. Muri iki kigo bafite akarima k’igikoni aho bigishiriza ababyeyi gutegura indyo yuzuye, ndetse bakanabaha ubumenyi ku mirirehakoreshejwe ibikoresho bifatika. Yagize ati :’’ Twanoroye inkoko nk’uko muri gahunda ya Leta y’igikoni cy’umuryango ibiteganya .

IRADUKUNDA Diane , umuganga ushinzwe imirire muri kiriya kigo yasobanuye uko bapima abana n’abantu bakuru hakoreshejwe igipimo cya BMI. Agira ati :” Iyo igipimo kiri mun si ya 16 , umuntu aba afite ikibazo gikomeye. Hari abana batanu bari mu mutuku , ariko nyuma yo kubaha RURF hasigayemo babiri gusa mu byumweru bibiri”.

NYIRAHABIMA Beatrice umutangabuhamya wa LUTF

NYIRAHABIMANA Beatrice ni umwe  mu baturage bafashijwe na RUTF. Agira ati :”Nyiha umugabo wanjye urwaye igituntu, ntarayimuha ntiyashoboraga no kugenda nibura na metero ,ariko ubu atangiye kugenda.’’

Ntibigarukira ku biribwa, ikigo nderabuzima n’abafatanayabikorwa banashyizeho gahunda yo kwigisha ababyeyi uko barera abana, kuko ababyeyi benshi nta bumenyi babifiteho. Aha hatanzwe irugero rw’umubyeyi watangiye kugaburira amagi uruhinja rw’amezi atatu , akanamukura ku ibere afite amezi atandatau ngo n’uko afite apeti ngo azajye arya atazamugushiriza amabere umugabo akazamwanga, kandi imyumvire itari yo ,bamwe mu babyeyi baracyayifite kandi igomba guhinduka.

Ibi bikaba byaragarutsweho n’Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana  INGABIRE Assumpta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ko uburere buboneye atari ibyo umuntu yiga mu mashuri  gusa , ko ahubwo ari amasomo y’ubuzima bwose .

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana  INGABIRE Assumpta

Yagize ati :’’Umwana agomba kurerwa afite indyo yuzuye n’ubwonko bwe bugakura neza. Kugwingira si ukutabyibuha gusa, ni kugira ubwonko butuzuye.Dukeneye abafatanyabikorwa nka mwe , NCDA n’ababyeyi bose mu rugamba rwo kurengera umwana, nkuko intego y’igihugu ari ukugabanya kugera kuri 15% bitarenze 2026.

Gahunda nk’iyi muri Mutsi, iratanga ikizere nk’uko IRADUKUNDA abivuga . Yagize ati :’’Iyo umuturage abona umusaruro ntabwo asubira inyuma, bamenye akamaro ka RUTF n’amarerero.’’

Kurengera umwana , kumurinda igwingira no kumuha uburere buboneye ni ugushyira igihugu ku murongo w’iterambere rirambye. Kugira ubuzima bwiza, ubwenge bwungutse n’umuryango ushoboye gutanga uburere bunoze niwo murage ukomeye mu kubaka igihugu Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana ( NCDA). “Dufatanye twubake umwana, twubake umuntu wubakitse ufite ubwenge n’umuco’’.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *