Rwanda: RIB yakiriye ibirego 4,138 by’ihohoterwa ryo gusambanya abana mu 2024/2025, abakobwa bakaba ari 95%
Kuri uyu wa mbere ,urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwakiriye ibirego 4,138 bijyanye no gusambanya abana mu mwaka wa 2024/2025, igaragaza ko iki cyaha gikomeje kuba ikibazo gikomeye gihungabanya uburenganzira n’ahazaza h’abana.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa mbere tariki 25 Gicurasi 2026, cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku bufatanye na RIB. Cyibanze ku gukangurira abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kugira uruhare mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, nyuma y’urugendo-shuri rwabereye muri Isange One Stop Center, aho berekanywe serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Imibare ya RIB igaragaza ko abana b’abakobwa ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 95.6%, mu gihe abahungu bangana na 4.4%. Hagati ya Nyakanga na Ukuboza 2024, hagejejwe dosiye 2,103, naho hagati ya Mutarama na Kamena 2025 hakirwa 2,035, bikagaragaza kogabanuka bikiri ku rwego rwo hasi kuri 3.5% gusa.
N’ubwo hariho iryo gabanuka, RIB ivuga ko ikibazo kigikomeye kuko cyane cyane cyibasira abana bafite hagati y’imyaka 14 na 17, hakurikiraho abo hagati ya 10 na 13, ndetse n’abo munsi y’imyaka 9.
Ku rwego rw’uturere, Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga n’ijanisha rya 34%, igakurikirwa n’Amajyepfo 21.6%, Umujyi wa Kigali 17.9%, Iburengerazuba 17.7%, naho Amajyaruguru ikaza inyuma ku 8.8%. Mu turere, Gasabo iza imbere, igakurikirwa na Nyagatare, Bugesera, Rwamagana na Kicukiro.
RIB kandi yagaragaje ko abagabo ari bo bakekwaho cyane gukora iki cyaha ku kigero cya 97% ugereranyije n’abagore bangana na 3%.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije ko gusambanya abana ari icyaha gikomeye kidashobora kwihanganirwa kandi kidasaza, ashimangira ko uzagikora azabibazwa igihe icyo ari cyo cyose ibimenyetso bibonetse.
Yavuze kandi ko iki cyaha kidakomeretsa umubiri gusa, ahubwo kinangiza imitekerereze n’ahazaza h’umwana, agasaba itangazamakuru n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu kugikumira no kukirwanya.
Alice Ingabire

