May 25, 2026

BNR yazamuye inyungu fatizo iva kuri 7.25% igera kuri 8.25% mu rwego rwo kubungabunga ubukungu

0
suraya

Banki Nkuru y’u Rwanda  yazamuye inyungu fatizo , iva kuri 7.25% igera kuri 8.25%, mu cyemezo kigamije guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko no kurinda agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama ya Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) n’iy’ubwuzuzanye bw’imari, aho BNR yasuzumye uko ubukungu bw’igihugu n’ubw’isi buhagaze mu gihe cy’ihungabana rikomoka ku ntambara zo mu Burasirazuba bwo hagati n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu ku rwego mpuzamahanga.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku isesengura ryimbitse ryagaragaje ko izamuka ry’ibiciro ryarenze imbago zishyirwaho na BNR, aho ryageze kuri 13% muri Mata 2026, mu gihe intego ari hagati ya 2% na 8%.

Impamvu y’izamuka ry’ibiciro

BNR igaragaza ko izamuka ry’ibiciro rishingiye cyane ku biciro bya peteroli, ibicanwa n’ubwikorezi, byiyongereye kubera ihungabana ry’ubucuruzi mpuzamahanga ryatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iyi ntambara yahungabanyije inzira z’ubucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane inzira z’inyanja zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli, bigatuma ibiciro by’ingufu n’ibiribwa byiyongera ku isoko mpuzamahanga.

Imibare ya BNR igaragaza ko izamuka ry’ibiciro (inflation) ryageze kur13% muri Mata 2026, rikaba riri hejuru y’imbago isanzwe ya 2%–8%.

BNR iteganya ko iri zamuka rizakomeza kugera ku kigereranyo cya 13.9% muri 2026, mbere yo gutangira kumanuka buhoro buhoro mu 2027.

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho

N’ubwo hari igitutu gituruka ku isi, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugaragaza imbaraga. Mu  mwaka wa 2025, GDP yazamutse ku kigero cya 9.4%, iterwa n’iterambere mu bucuruzi, inganda n’ubuhinzi.

Mu gihembwe cya mbere cya 2026, ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 63%, aho ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro byagize uruhare rukomeye.

Ibi byafashije kugabanya icyuho cy’ubucuruzi (trade deficit) ku kigero cya 23%.

N’ubwo ku rwego mpuzamahanga hari ihungabana ry’ubukungu, ifaranga ry’u Rwanda ryagumye rihamye, rigabanutseho 0.5% gusa ku idolari rya Amerika mu gihembwe cya mbere cya 2026.

BNR ivuga ko ibi byatewe n’ivugurura ry’isoko ry’ivunjisha ndetse no kugabanuka kw’ubucuruzi butumizwa mu mahanga.

Icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo

Mu rwego rwo guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro, BNR yafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo ku kigero cya 1%, igera kuri 8.25%.

BNR ivuga ko iki cyemezo kigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, kurinda agaciro k’amafaranga no kugarura ituze ry’ubukungu.

Guverineri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko ari intambwe nziza igamije kurinda ubukungu no kurengera ubushobozi bw’abaturage bwo kugura.

BNR ivuga ko izakomeza gukurikirana uko isoko ryifashe, cyane cyane ingaruka z’intambara, ibiciro by’ingufu n’imihindagurikire y’ubucuruzi mpuzamahanga.

N’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugaragaza imbaraga, ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro gikomeje kuba kimwe mu by’ingenzi BNR igomba guhangana na cyo mu gihe kiri imbere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *