April 16, 2026

Menya ibyaranze iminsi ibiri ya mbere y’ubujurire bwa Munyemana ukekwaho icyaha cya Jenoside

0
Sosthene-Muyemana1

Kuri uyu wa kabiri mu rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) i Paris hatangiye urubanza rwa Dr Sosthène MUNYEMANA ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Rwatangiye mu buryo bwemewe n’amategeko ruteganyijwe kuzamara ibyumweru 6 rugasozwa tariki ya 24 Ukwakira 2025. Mu minsi 2 ya mbere yibanze  kumva amateka y’uregwa n’ubuhamya bw’abatangabuhamya batandukanye.

Ku munsi wa mbere urukiko rwayobowe na  Perezida Mahrez Abassi ruhita rutora inyangamugayo icyenda n’abasimbura batanu, bafatanya n’abacamanza batatu b’umwuga mu gufata umwanzuro ku cyaha n’igihano MUNYEMANA ashobora guhabwa mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha. Perezida w’urukiko yashyizeho ingengabihe y’iburanisha anageza ku bitabiriye incamake ya dosiye ndetse anasobanura muri make iby’ingenzi urukiko ruzibandaho.

Abatangabuhamya nyuma  gato batangiye gutanga ubuhamya (temoins de Contexte) bavuga imibereho y’uregwa. Muri bo harimo umwe mu bana be, uwo bashakanye n’abo bamenyaniye mu kazi mu Bufaransa , maze ubuhamya bwabo bugaragaza ishusho y’imibereho ye. Gusa ntibwerekana ibirego ku byaha akekwaho.   

Ku munsi wa kabiri MUNYEMANA yahawe ijambo yisobanura uko amateka ye yagenze kuva mu bwana bwe, avuga aho yavukiye n’aho yize, akazi ke k’ubuvuzi yakoreye mu Rwanda no mu Bufaransa ndetse anavuga ko yavukaga mu muryango w’abahutu n’ababyeyi be bakaba barabarizwaga mu ishyaka rya Parimehutu.

Hahise hakurikiraho kwerekana firime mbarankuru ishyizwemo n’urukiko yitwa “tuons-les tous », igaragaza amateka y’amacakubiri hagati y’abahutu n’abatutsi, uruhare rw’abakoroni  mu kubiba urwango rwagejeje intera yarwo kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Iyi firime kandi yanagaragaje uruhare rw’abafaransa mu byabaye igamije kumvisha urukiko amateka neza.

Ikigoroba, urukiko rwumvise ubuhamya bw’umushashatsi wo mu Bufaransa umaze imyaka hafi 20 yiga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko 1959 ababiligi ari bo batangije amacakubiri ashingiye ku bwoko, bikaba ari byo byabaye intangiriro y’ubwicanyi bukomeye bwahitanye abatutsi benshi mu 1959 ndetse no mu 1963 bwahitanye abatutsi barenga 20,000. Ikindi uyu mushashatsi yagaragaje ni itegurwa n’ishyirwamubikorwa bya Jenoside ndetse n’ingaruka zayo ku bayirokotse.

Iki gice cy’ubuhamya bwe cyaranzwe n’impaka nyinshi hagati ye n’abunganira MUNYEMANA ariko ibibazo byose yabajijwe yabashije kubisubiza anasobanura uburyo abahutu bishwe muri Jenoside bibukwa mu buryo bukwiye kandi abarokotse Jenoside bahawe icyubahiro gikwiye.

Iminsi 2 ya mbere y’urubanza yerekanye  amateka ya MUNYEMANA, uburyo abatangabuhamya babonye ibyabaye ndetse n’ukuntu ubushashatsi bwimbitse bwagaragaje ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *