Abarokokeye i Gishamvu bategereje ubutabera bwuzuye mu bujurire bwa Dr Rwamucyo
Mu gihe urubanza mu bujurire rwa Dr Eugène Ramucyo rugana ku
musozo mu rukiko rwa Rubanda (cour d’assises) rukorera i Paris, bamwe
mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bo mu
karere ka Huye umurenge wa Gishamvu, bavuga ko bo icyo bategereje
atari umwanzuro w’urubanza usanzwe w’urukiko, ko ahubwo bumva
bategereje ubutabera buha agaciro uburemere bw’ibyo Dr Rwamucyo
Eugene yabakoreye.
Ibi babigarutseho ubwo itsinda ry’abanyamakuru bakora ku nkuru
z’ubutabera babarizwa mu mu ryango PAX PRESS babasuraga ku wa 30
Kamena 2026 kugira ngo basangire amakuru ku rubanza rwa Dr
Rwamucyo.
Umwe muri bo yagize ati ati: “Rwamucyo yari umuganga yari azi icyo
ubuzima busobanuye, yari umuntu wize uzi ibyo arimo. Yagombaga
kurokora abantu, ariko twe twarokokeye mu mirambo twamubonye
atuyobora mu rupfu aho kudukiza. Dukeneye ubutabera bukwiye”.
Undi mugabo uri mu barokokeye aho I Gishamvu nawe yagize ati:
“Ubugome Dr Rwamucyo yadukoreye na n’ubu buracyaduhungabanya.
Twabonaga umuntu wize ari n’umuganga tukibwira ko ari buze mu ba
mbere kudutabara, ariko ibyo twabonye biragatsindwa na Nyagasani.
Byari binyuranye n’ibyo twari tumwitezeho n’ubu ndabyibuka nkarira ndi
umuntu w’umugabo.” Yongeyeho ko kuri bo batewe n’uburemere
bw’ibyo yabakoreye bya kinyamaswa n’amagambo mabi avugira mu
rukiko abashengura umutima, babona imyaka 27 bari bamukatiye ari
mike, ahubwo bumva yagakatiwe burundu.
Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko babonaga imirambo n’abantu
bakomeretse bikabije bamwe bafite ibikomere bikomeye bajugunywa mu
byobo rusange. Bavuga ko ibyo babonye byabasigiye ibikomere
bikomeye by’umubiri ;iby’umutima kugeza ubu.
Uhagarariye Ibuka muri uyu murenge wa Gishamvu avuga ko kuri
Kiliziya ya Nyumba habereye ubwicanyi ndengakamere, hiyongeraho
n’ubugome bwakozwe n’abarimo Dr Rwamucyo bwo kujugunya imibiri
y’abishwe mu byobo ndetse harimo n’abagihumeka.
Yagize ati: “Ari hano ku Kiliziya, ari hirya ku mashuri hose hari huzuye
abatutsi bavuye mu makomini atandukanye, barashukwa ngo niho
bazakirira barahaza. Babanje kwirwanaho batera amabuye ariko kubera
kutarya bageraho bacika intege”.
Akomeza avuga ko hatumijwe abapolisi n’interahamwe zo kubarasira mu mashuri no mu kiriziya, ndetse
bamwe bakajya babatema imitsi yo hejuru y’agatsitsino ngo batazagira
aho bajya.
Rwamucyo ngo yaje kuzana katerepurari, abajugunya mu byobo harimo
n’abazima, ati “kumwe habaga hari abihishe mu mirambo bisize amaraso,
hari n’abandi bakomeretse batarashiramo umwuka, bose yategetse ko
bajugunywa mu byobo atavanguye”.
Uyu muyobozi yanashimangiye ko hari ishuri ryari rirunzemo abatutsi
hanyuma iyo katerepurari ya Rwamucyo ikaza igacugusa amashuri
ikayatigisa akirundira hejuru y’abarimo bagapfa. Na we ashimangira ko
igihano yari yahawe cy’imyaka 27 kidahuye n’uburemere bw’ibyo
yabakoreye, ati “imyaka 27 ni mike ugereranyije n’ubuzima bwinshi
bwazimye n’ibikomere yasize”.
Ku ruhande rw’abatangabuhamya baharokeye, bavuga ko ikibazo atari
ukwihorera ahubwo ari ukugira ngo amateka yandikwe uko yabaye kandi
ababigizemo uruhare babihanirwe mu buryo bukurikije amategeko,
habeho ubutabera busesuye ku barokotse.

Mu kwezi k’Ukwakira 2024 ni bwo urukiko rwa mbere rwari
rwamuhamije ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu
byaha byibasiye inyokomuntu bamuhanisha gufungwa imyaka 27.
Urubanza rw’ubujurire rwatangiye ku wa 9 Kamena 2026 i Paris,
biteganyijwe ko ruzapfundikirwa ku wa 17 Nyakanga 2026.
Alice Ingabire

