July 9, 2026

U Rwanda rugiye kugabanya amasite yo guturamo ave ku 14.000 agere  ku 3.000

0
arakw-06e3c

Mu rwego rwo kunoza  imikoreshereze y’ubutaka neza no kubusaranganya hashingiwe ku mikoreshereze yabwo, u Rwanda rugiye kugabanya site zo guturamo hirya no hino mu gihugu, zikava ku bihumbi 14 zikagera kuri 3.000.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, ubwo yatangaga ibisobanuro ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku bibazo byagaragaye mu ngendo baherukamo basura abaturage hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Arakwiye ,yasobanuye ko iri gabanywa rishingiye ku isesengura riheruka gukorwa ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka no kubusaranganya mu buryo buboneye.

Yagize ati :“Mu gihugu hose hari site zo guturamo hafi ibihumbi 14 ariko isesengura ryerekanye ko hakwiye ingamba zo gukoresha ubutaka neza no kubusaranganya mu mikoreshereze. hakabaho ah’ubuhinzi, ibikorwaremezo, indiri z’ibinyabuzima, inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.”

Yakomeje agaragaza ko iri vugurura rihujwe n’ubumenyi bushya bwo kubaka hongerwa ubucucike, aho igishushanyo mbonera giteganya ko ubuso bwo guturamo buzaba bungana na 15,2% by’ubuso bw’igihugu, bukaba buri ku masite 3.000 gusa, avuye kuri 14.000 yari asanzweho.

Impungenge z’abaturage

Mu bibazo byagaragajwe n’abadepite, harimo abaturage  bamwe batuye muri zimwe muri za site nyuma zigahindurirwa zigashyirwa mu hagenewe ubuhinzi.

Bamwe bagaragaje impungenge ko bashobora kwimurirwa aho batazabona munsi y’urugo cyangwa kutemererwa kuhakorera ibikorwa by’iterambere, ndetse n’ababakomokaho bakazabura aho kubaka.

Ku bijyanye n’abo baturage, Minisitiri Arakwiye yasobanuye ko batazahimurwa, ariko ko kuhubaka amazu mashya bitazashoboka.

Yagize ati:

“Ibi bisobanuye ko hari abaturage basigara ku butaka bwagenewe ubuhinzi, abo baturage bazakomeza kuhatura ariko nta yindi nyubako nshya izongera kuhubakwa , kugira ngo hubahirizwe ihame ry’ubucucike no gutura ku butaka buto nk’uko tubisabwa n’igishushanyo mbonera.”

Minisitiri yashimangiye ko nubwo amasite yagabanyijwe, byakozwe mu nyungu zo guteza imbere imijyi no gutuma ubutaka bukorerwamo ubuhinzi n’ibindi bikorwa bwiyongera.

Yavuze ko buri kagari kagomba kugira  imidugudu ibiri, bikazafasha mu mitangire y’ibikorwa remezo ku bahatuye. Yongeye ati :’’

“Muri rusange mu kugabanya imidugudu cyane, ni ukugira ngo hatezwe imbere imijyi, haboneke n’ubutaka bukorerwamo ubuhinzi n’ibindi bikorwa. Nibura buri kagari kagire imidugudu ibiri, kugira ngo bizanorohe gutanga ibikorwaremezo.”

Yanavuze ko ku bufatanye n’uturere hashobora kubaho guhindura icyo ubutaka bwagenewe bitewe n’imishinga itandukanye, irimo n’ishoramari rirambye, ariko bikaba bigomba kuba bifite impamvu yumvikana kandi byarasesenguwe n’inzego zibishinzwe.

Abadepite bagaragaje bimwe mu bibazo abaturage bafite

Ubwo yari imbere y’inteko rusange umutwe w’abadepite kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026 , Minisitiri w’ibidukikije  Arakwiye Bernadette , yasobanuye ko isesesngura  ryakozwe mu mikoreshereze y’ubutaka , impinduka zigamije kugabanya site zo guturamo  zikava ku bihumbi 14 zikagera ku bihumbi 3000 ndetse n’uko ubuso bwo guturamo buteganywa kuba 15.2% by’ubuso bw’igihugu.

Alice INGABIRE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *