May 20, 2026

Abahinzi barataka igihombo baterwa n’imashini zuhira imyaka zipfa ntizisimbuzwe

0
abaturage-24-2-7795f

Bamwe mu bahinzi  babarizwa mu karere ka Gatsibo mu mirenge ya Kabarore na Rwimbogo, bavuga ko bafite ikibazo cy’imashini zibafasha mu kuhira imyaka yabo zidasimbuzwa iyo zipfuye, kugirango zibashe kuba  zakomeza gukora, bityo bakagira ibihombo baterwa n’ izuba ryica imyaka yabo.

Ndagijima Emmanuel ni umwe mu  bahinzi bahuye n’iki kibazo. Yagize ati : ‘’Ikibazo dufite ni uko twahawe imashini zidufasha , haba mu kuhira imyaka tuba twahinze  no gufata amazi yo kuyuhira ,  ariko zapfa hakabura ubushobozi bwo kuzisimbuza kubera ukuntu biba bihenze kuzikora ndetse n’abatekinisiye bazikora nabo bakaba bahenda cyane’’.

Undi muhinzi witwa Emmanuel  nawe yagize ati: ”Ubu ikibazo dufite ni ibikoresho tudafite muri koperative yacu, dutega amazi mu muferege umwe kandi ntabwo twawukoresha  twese ngo twuhize n’intoki imyaka yacu ngo bizaduhe umusaruro .Ubu umusaruro wacu wasubiye hasi , ni ugutegereza imvura nk’abandi bahinzi bose bakora ubuhinzi butari ubwa kinyamwuga .”

Yakomeje avuga ko  mu gihe cy’izuba bahura n,imbogamizi  zo kubona amazi bakaba babona ko haramutse habonetse nka moteri yabafasha kuvomerera cyangwa kuhira imyaka yabo byabasha kongera umusaruro uva mu buhinzi bakora.

 Abahinzi baragirwa inama yo kujya begera ubuyobozi bw’ibanze ,igihe habaye imihindagurikire y’ikirere hakaka izuba ryinshi rishobora kwangiriza imyaka yabo, bagafashwa kubona ibikoresho byo kuhira.

Nduwimana Jean Pierre umukozi wa RAB, avuga ko imashini zipfa zikabura  ibikoresho bisimbuzwa ibyapfuye, ari uburangare kuko muri buri karere hari abatekenisiye bashinzwe gukora izo mashini zapfuye  izo arizo zose, cyane ko iyo Leta itumije igikoresho hanze zizana n’ibikoresho byasimbuzwa mu gihe zapfuye cyangwa se ibishaje kugira ngo zikomeze akazi kazo ka buri munsi.

Dusengemungu Leonidas , umushakashatsi wakoze muri RAB, avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze hakirimo inzitizi kugirango umuhinzi agere ku musaruro yifuza  

Mu bu bushakashatsi bumaze amezi 6, umuyobozi wa CCOIB Mutakwasuku Yvonne avuga ko mu nyigo eshatu zakozwe zitandukanye, ibibazo byagaragayemo bigiye gukorerwa ubuvugizi ku buryo bizera ko bizatanga umusaruro.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 4 aritwo Gatsibo, Nyaruguru, Nyamagabe na Muhanga mu rwego kubungabunga ubuhinzi nk’urutirigongo rw’ubukungu bw’igihugu.

Safi Emmanuel


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *