Sobanukirwa akamaro ko kunywa amazi akenewe n’ingaruka zo kutayanywa
Abantu bamwe na bamwe bakinisha uburyo banywamo amazi ,bavuga ko cyoroshye, hakaba n’ubwo bagereranya ikintu cyoroshye no kunywa amazi, umuntu akaba yavuga ati “ibyo byoroshye nko kunywa amazi”, ariko hari n’abandi bavuga ko kunywa amazi ari kimwe mu bintu bibagora, bagahitamo kuyanywa ari uko bayavanze n’ibindi binyobwa nk’umutobe w’imbuto cyangwa bayatetsemo icyayi n’ibindi.
Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko ari byiza ko umuntu anywa amazi ari ngombwa asabwa mu buzima ,kugira ngo umubiri umererwe neza.
Ku rubuga https://www.kent.co.in, bavuga ko amazi ari ikinyobwa gitangaje kuko uretse kuba gituma umuntu agira ubuzima bwiza, kinafasha mu gukiza indwara zimwe na zimwe igihe zamaze kugera ku muntu.
Ibyiza by’amazi
Ku rubuga www.Healthline.com, bavuga ko ibyiza bizanwa no kunywa amazi ahagije harimo gutuma umubiri w’umuntu uyanywa ukora neza, agatuma ahorana imbaraga ndetse n’ubwonko bwe bukora neza.
Kunywa amazi ahagije kandi bifasha abantu bakunda kurwara umutwe, ngo uko kunywa amazi akwiriye bituma umubiri ubona urugero rw’ayo ukeneye, bigafasha abababara umutwe biturutse ku kubura amazi ahagije mu mubiri. Abantu banywa amazi ahagije ngo baba bakumiriye icyo kibazo hakiri kare.
Amazi arinda za ‘infections’ zishobora kwibasira abantu muri rusange baba abato cyangwa abakuru. Kunywa amazi ahagaije bisohora imyanda mu mubiri, ibyo bikagabanya ibyago byo kurwara izo ‘infections’. Gusa nanone, ngo ni ngombwa kunywa amazi meza, kugira ngo umuntu yirinde indwara ziterwa no kunywa amazi mabi.
Amazi yafasha umuntu urwaye za ‘infections’ mu mpyiko, kuko akenshi zijya gufata impyiko zahereye mu ruhago rw’inkari, ni yo mpamvu abaganga basaba umuntu urwaye izo ‘infections’ kunywa amazi ahagije kuko biramufasha.
Kunywa amazi ahagije bituma nta munyu mwinshi cyangwa ubutare ‘minerals’ byirunda mu nkari, kuko aba yazifunguye. Kunywa amazi ahagije ni yo nzira nziza yo gusukura impyiko zigahorana ubuzima bwiza.
Bavuga kandi ko n’ubwo abantu benshi bashobora kuba batabizi, ariko kunywa amazi ahagije bivura indwara zimwe na zimwe zifata mu myanya y’ubuhumekero ‘asthma’ n’izindi ‘infections’ zifata mu myanya y’ubuhumekero.
Amazi agira akamaro gakomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, kuko amaraso asa n’ayoroha akanyura mu mitsi n’umutima ugakora neza. Kutagira amazi ahagije mu mubiri, byongera ‘acid’ mu maraso bikazamura ingano y’ibinure bibi ‘cholesterol’. Kunywa amazi ahagije bigabanya ibinure bibi byitsindagira mu mubiri.
Kunywa amazi ahagije kandi birinda abantu bakuze kubabara mu ngingo, nubwo kuri bo ngo kunywa amazi ahagije bitaba byoroshye kuko abantu barengeje imyaka 70, ngo ntibakunda kunywa amazi cyane nk’uko bimeze ku bakiri bato.
Ibibi byo kutanywa amazi ahagije
-Kugira umwuka uhumura nabi mu kanwa. Kunywa amazi ahagije bituma umuntu agira amacandwe ahagije, ibyo bikarwanya za ‘bacteria’ mu kanwa cyane cyane ku rurimi, bigatuma amenyo n’ishinya bigira ubuzima ubwiza. Mu gihe umuntu agira isuku yo mu kanwa ihagije ariko agakomeza kumva hahumura nabi, biba bishobora kuba biterwa no kutanywa amazi ahagije.
Guhora unaniwe. Kutanywa amazi ahagije, bituma umuntu ahorana umunaniro nubwo yaba yasinziriye neza. Ikindi umuntu utanywa amazi ahagije, ngo bishobora gutuma arwaragurika kuko umubiri utabona amazi ahagije ugera aho utakaza ubudahangarwa.
Ikindi kimenyetso cyakwereka umuntu ko atanywa amazi ahagije harimo kwituma impatwe (Constipation), kuko ubundi kunywa amazi ahagije bituma igogora ry’ibyo umuntu yafunguye rigenda neza, ndetse n’igihe cyo kwituma ntibimugore.
Ikindi kimenyetso ko umuntu atanywa amazi ahagije, agira uruhu rukanyarara, rwumagara n’ibindi bibazo bitandukanye bijyanye n’uruhu. Kunywa amazi ahagije ni igisubizo ku bibazo by’uruhu bitandukanye.
Ikindi kuko umubiri w’umuntu udakunda kunywa amazi uba usa n’ufite umwuma, agera aho yumva akeneye kurya ibintu biryohereye nk’isukari cyangwa ‘chocolate’, ku buryo byatuma umuntu arya cyangwa anywa isukari nyinshi atifuzaga bitewe no kuba umubiri we ukeneye amazi menshi.
Ikindi kigaragariza umuntu ko adafite amazi ahagije mu mubiri, ni uko atajya kwihagarika kenshi ku munsi. Ikindi umuntu utanywa amazi ahagije, agira inkari zisa nabi bikaba byagira ingaruka z’uko yarwara ‘infection’ yo mu nkari. Nk’uko bishyirwa ahagaragara na www.healthline.com.
Impuguke mu by’ubuzima zivuga ibyo byiza by’amazi, nyamara hari abantu bavuga ko batajya banywa amazi na rimwe, uretse ko hari n’abavuga ko bazi ibyiza byo kunywa amazi ku buryo batajya basimbuka umunsi n’umwe batayanyoye.
Hakizimana Jean de Dieu afite imyaka 33, ariko avuga ko mu buzima bwe atajya anywa amazi, ngo iyo ashaka icyo anywa , yinywera inzoga cyangwa icyayi, ariko ngo ntakunda amazi kuko iyo ayanyoye amugwa nabi . ni mu gihe Uwimana Elisabeth umugore w’imyaka 52 we ngo nibura anywa litiro 3 ku munsi ngo n’iyo atayanyoye amererwa nabi mu mubiri.
Ku rubuga https://www.mayoclinic.org, bavuga ko ingano y’amazi umuntu yagombye kunywa ku munsi, itandukanye ku bagabo no ku bagore.
abagabo amazi ahagije ni litiro eshatu n’ibice birindwi (3.7 liters) ku munsi. Naho abagore amazi ahagije ni litiro ebyiri n’ibice birindwi (2.7 liters). Ku bana, ingano y’amazi bagomba kunywa ku munsi iratandukanye bitewe n’imyaka yabo.
Alice Ingabire

